
Mu muhango wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) wo guhemba ababaye indashyikirwa mu guhanga udushya tugatanga umusaruro mu gikorwa cyiswe “Awarding Best Innovations and Practices” Akarere ka Bugesera kegukanye ibihembo byinshi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bukuriwe na Richard Mutabazi butangaza ko bwishimiye ibi bihembo bahawe mu mpera z’icyumweru.
Ibihembo byatanzwe
- Abana 3 ba Maranyundo Girls School baje ku isonga bahembwa itike (Ticket) yo kujya i DUBAI kurushaho guhugurwa mu ikoranabuhanga, bahabwa “Flat screen” 1 na “Laptops” 3 na “tablets 3” kubera udushya bakoze two gukora “robots” no gukora “software” ishobora kwifashishwa kurwanya abareka kwiga (Dropout).
- Gasore Serge yahembwe umudari w’ishimwe, igikombe na “Certificat” kuko yafashije abana batishoboye abaha uburezi bufite ireme.
- Mbarubukeye Callixte (SEO Ngeruka) wabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu mu kwita ku bo ashinzwe, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya “CBC” no gutanga raporo za buri kwezi zifite ireme ku gihe, yahawe Moto imufasha mu kazi.
- Ndaruhutse Emmanuel umwalimu wa Gs Kamabuye yabaye uwa 8 muri 13 bahembwe. nk’umwalimu utegura neza amasomo kandi akayigisha neza.