Rwamagana: Abanyamuryango b’Ishyirahamwe “Urumuri” baratabaza

Ngo amafaranga yavaga muri iyi Busheri ngo yaburiwe irengero

Abanyamuryango b’ishyirahamwe “Urumuri” rigizwe n’abasaza bo mu idini ya Islamu, ribarizwa mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Cyanya mu Karere ka Rwamagana, barasaba inzego zibishinzwe gukemura ikibazo cy’ishyirahamwe ryabo bivugwa ko ryasheshwe mu buryo butemewe ndetse n’abayobozi babo  bagahunga kugira ngo batazakurikiranwa nyuma yo kunyereza umutungo.

Aba banyamuryango bavuga ko bagize igitekerezo cyo gushinga ishyirahamwe rigamije kubafasha kwiteza imbere, ariko birangira bitagezweho.

Abasaza bo mu Ishyirahamwe Urumuri bavuganye n’ikinyamakuru impamba.com bavuze ko buri umwe yatanze amafaranga y’umugabane shingiro w’ibihumbi cumi n’icyenda (19,000Frs) ndetse hari umuterankunga wahaye buri munyamuryango amafaranga ibihumbi ijana bakayashyikiriza ubuyobozi bw’ishyirahamwe kugira ngo bagire umugabane shingiro munini ndetse banavuga ko hari bamwe mu banyamuryango bagiye batanga amafaranga ibihumbi 100 kugira ngo binjire mu ishyirahamwe.

Abasaza bari muri iri shyirahamwe banavuga ko batunguwe nuko iguriro ry’inyama bari barafunguye ryaje guhinduka iry’abagize komite nyobozi na ngenzuzi.

Ruzindana Sumayire umwe mu banyamuryango b’ishyirahamwe Urumuri yabwiye Impamba.com ko abayobozi aribo bacururizaga mu iguriro ry’inyama ryatangiye baryita iry’ishyirahamwe kandi rikoreshwa n’abayobozi mu nyungu zabo bwite.

Ruzindana yagize ati “turasaba ko ubuyobozi bwaturenganura hakagaruzwa amafaranga yanyerejwe n’abayobozi bacu ,hari amafaranga bigurizaga abanyamuryango tutabizi ku buryo na “Boucherie” y’ishyirahamwe aribo bayikoreshaga  ndetse bagakoresha izina ry’ishyirahamwe ryacu mu nyungu zabo ,ubwo hari hagiye kuba Irayidi,  Perezida Nyakazungu Alimasi yadukoresheje inama atubwira ko batsindiye isoko ryo kubaga inyama z’isadaka ku buryo yavugaga ko bazahabwa miriyoni n’ibihumbi 600 agahemba  abakozi andi akajya kuri konti y’ishyirahamwe ariko ayo yaburiwe irengero, hakiyongeraho andi mafaranga yaburiwe irengero badashobora gusobanura aho yagiye”.

Abanyamuryango ntibemera ko ishyirahamwe riseswa ahubwo basanga abayobozi  bakwiye kubasubiza amafaranga yabo ndetse bakegura

Masumbuko Hashimu ni umunyamuryango unenga icyemezo cyo gusesa ishyirahamwe ryabo bashinze bagamije kwiteza imbere, ati “Twandikiye abayobozi b’Akarere ka Rwamagana tubasaba ko bakemura ikibazo cyacu cy’amafaranga yacu yanyerejwe abayobozi ndetse no gutoteza abanyamuryango, twagaragaje ko twifuza kumenya aho bashyize amafaranga y’abanyamuryango,  twaje no gutungurwa n’uko abayobozi bavuze ko  ishyirahamwe riseswa mu nama kandi gusesa ishyirahamwe bikorerwa mu nteko rusange naho babitangarije mu nama isanzwe itari inteko rusange bitewe nuko bari bafite ubwoba kubera   ibirego twabareze bagira ngo  biveho turasaba ubuyobozi bw’akarere kutemera abo bayobozi gusesa ishyirahamwe batabanje kugarura amafaranga yacu banyereje”.

Yakomeje agira ati “ikindi dutewe impungenge ko agatabo ka konti yacu umuterankunga yakabambuye turasaba ko kabikwa mu buyobozi kugira ngo hagenzurwe uko amafaranga bayakuraga ku gatabo”.

Abanyamuryango b’ishyirahamwe Urumuri banashinja abayobozi babo kwitwaza inzego bahagarariye mu idini no mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze bagatoteza abanyamuryango banabakangisha kubajyana muri RIB.

Nyakazungu Alimas, Perezida w’iri Shyirahamwe Urumuri yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko iri shyirahamwe ritigeze risenyuka, ahubwo hari abantu bashatse kuvanamo imigabane yabo, ariko nyuma begereye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bubagira inama yo kutarisenya, ubu n’amafaranga yaryo akaba akibitse kuri konti.

Egide Hanyurwimfura, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro we yatangarije ikinyamakuru impamba.com iri shyirahamwe Urumuri rigizwe n’abasaza b’Abayisiramu nta ryo azi ndetse n’ikibazo cyabo nta cyo bamugejejeho, ahubwo abasaba kuza ku biro by’Umurenge wa Kigabiro kugira ngo abafashe.

Abasaza bo mu Ishyirahamwe Urumuri i Rwamagana ubu agahinda ni kenshi ko kuba batazi irengero ry’amafaranga yinjiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up