Rubavu: Abahana imbibi n’Umujyi wa Gisenyi bakomeje kubaka ku manywa na nijoro badafite ibyangombwa

Kubaka mu Murenge wa Rugerero birarimbanyije mu gihe ubuyobozi buvuga ko bwashyizeho ibihano

Mu Murenge wa Rugerero uhana imbibi n’Umujyi wa Gisenyi abaturage bakomeje kubaka batanguranwa n’uko igishushanyombonera kitarasohoka, kandi barabujijwe kubaka, bigatuma hibazwa aho abayobozi baba bari mu gihe izo nzu zizamurwa.

Mu Kwakira 2018, nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwafashe icyemezo cyo gusubiramo igishushanyombonera (master plan)  kizasimbura icyari gisanzwe,bituma ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buhagarika gahunda yo kubaka mu Mirenge yose ikora ku mujyi wa Rubavu,ariko ngo mu Murenge wa Rugerero kubaka byarakomeje.

Umwe mu baturage utuye mu Kagari ka Muhira ahubatswe inzu nyinshi ,utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko batewe impungenge n’amazu yubakwa muri uyu Murenge wa Rugerero hadakurikijwe igishushanyo mbonera.

Uyu muturage yagize ati “dufite impungenge ko amazu yubakwa inzego z’ibanze zirebera kandi babona ko amazu yubakwa mu kajagari, igishushanyo nigisohoka bakazasenya amazu kandi yarubatswe bareba”.

Umukozi w’umuryango utari uwa Leta ari wo “BSO” (Building Solution Organization) wanze ko amazina ye atangazwa yavuze ko atewe impungenge n’amazu ari kubakwa mu kajagari hadakurikijwe igishushanyombonera.

Uyu mukozi wa “BSO”  yagize ati “abaturage bakomeje kuzamura amazu batitaye ku gishushanyombonera ikibabaje ni uko bubaka badafite amakuru y’ahazaca imihanda, ahagenewe inganda, amasoko ,abandi bakubaka munsi y’insinga z’amashanyarazi”.

Ikinyamakuru impamba.com cyabajije iki kibazo Nkurunziza Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero avuga ko icyo kibazo cyagaragaye, hari n’abantu bagera ku icumi bahanishijwe kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatatu (300,000Frs) kuko bubatse badafite ibyangombwa.

Gusa umunyamakuru wa impamba.com ukorera i Rubavu avuga ko inzu zubatswe mu Murenge wa Rugerero ari nyinshi ku buryo nawe atazibara ngo azirangize.

Ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeli 2019 cyabajije Gitifu w’Umurenge wa Rugerero impamvu abahanirwa kubaka badafite ibyangombwa ari bo bake, asubiza ko guhana abanyabyaha bitavuze ko ibyaha birangira burundu, bityo hari abahanwa, ariko nyuma hakavuka abandi.

Abajijwe icyakurikijwe mu guca amafaranga ibihumbi 300 abo bantu bubatse ntabyangombwa yasubije ko hari itegeko bagendeyeho kandi atari Umurenge urishyiraho.

Andi mafoto y’inzu zubakwa mu Murenge wa Rugerero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up