
Mugabe Robert wayoboye Zimbabwe yitabye Imana afite imyaka 95, akaba yazize uburwayi nyuma y’igihe yari amaze yivuriza muri Singapool.
Mugabe yayoboye Zimbabwe kuva mu 1980 kugeza mu 2017 ahiritswe n’abasirikare kubera igitutu cy’imyivumbagatanyo ya rubanda.
Jonathan Moyo wahoze ari umuvugizi wa Robert Mugabe yanditse kuri Twitter amagambo aca amarenga y’ibyabaye ati: “Igicu kirabuditse hejuru ya Zimbabwe no hirya yayo. Imana yaraduhaye, Imana yisubije; Izina ry’Imana nirishimwe”.
Mu ntangiriro z’ukwezi gushize Emmerson Mnangagwa wamusimbuye yatangaje ko umukambwe Mugabe amaze amezi ane ari mu bitaro muri Singapore.
Yagize ati: “Bwana Mugabe waharaniye ubwigenge bw’igihugu cyacu amaze igihe avurwa kandi aragenda yoroherwa”. Ndetse yavugaga ko ashobora gusezererwa mu gihe cya vuba.
Bwana Mugabe niwe washinze ishyaka rya Zanu-PF ryaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, afatwa nk’intwari y’iki gihugu, yahiritswe ku butegetsi agifite abakunzi benshi mu gihugu.
Ni umutegetsi wari uzwi cyane ku isi no muri Afurika by’umwihariko kubera gutinda cyane ku butegetsi, kurwanya abazungu no kubambura ibikingi byabo muri Zimbabwe.
Mu bihe bya nyuma by’ubutegetsi bwe ariko ubukungu bwa Zimbabwe bwaraguye mu buryo butigeze bubaho mbere, ifaranga ry’igihugu ryataye agaciro inshuro zirenga miliyoni 100 nk’uko ikinyamakuru bwiza dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Robert Mugabe yavutse mu cyahoze ari Rhodesia tariki 21 z’ukwa kabiri 1924 yiga mu mashuri ya kiliziya gatolika aba umwalimu.
Yize muri kaminuza ya Fort Hare muri Afurika y’epfo nyuma ajya kwigisha muri Ghana, aho yafashe ibitekerezo by’ubwigenge bya Kwame Nkrumah, anahashakira umugore we wa mbere Sally. Yari umwe mu ba perezida Afurika yagize bize amashuri menshi.