Ikipe ya Rayon Sports igiye gusezerera ibibazo by’amikoro byajyaga biyibuza iterambere

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports n’Umuyobozi wa Gas Oil Ltd Gasarabwe Alphonse ku munsi wo gusinya amasezerano

Amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yakunze kurangwa n’amikoro make bityo ugasanga guhemba abakinnyi biyagora, Rayon Sports ikaba yarateye intambwe ya mbere mu gukemura icyo kibazo.

“MK Card” igiye kuba igisubizo cy’ikipe ya Rayon Sports

“MK Card” akaba ari uburyo abafana ba Rayon Sports bazajya bakoresha  bagiye kuri sitasiyo ya ‘Gas Oil Ltd’ bagiye gushyira esanse cyangwa mazutu mu modoka zabo.

Ibi, byemejwe nyuma y’aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasinyanye amasezerano y’amezi atandatu n’ikigo gicuruza ibikomoka kuri Peteroli ari cyo “Gas Oil Ltd” aho abafana ba Rayon Sports bazajya bagura ‘Essence’ na Mazutu hakagira amafaranga ajya kuri konti y’ikipe.

Muri uku kwezi kwa Nzeli 2019 ni bwo habaye umuhango wo gusinya amasezerano na sitasiyo ya “Gas Oil Ltd”,  aya masezerano ashyirirwaho umukono mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, witabirwa n’abayobozi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Perezida wayo Munyakazi Sadate n’umuyobozi wa Gas Oil Ltd, Alphonse Gasarabwe.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano ni uko Rayon Sports isabwa gukangurira abanyamuryango bayo kugura ibikomoka kuri peteroli muri Gas Oil Ltd, nayo ikajya igira amafaranga iha iyi kipe kuri buri Litiro iguzwe n’umufana akoresheje ikarita ya ‘MK Card’.

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate avuga ko mu gihe Rayon imaze itangiye gukorana na Gas Oil Ltd, abafana bayo batangiye kuyiyoboka ku bwinshi bituma n’ikipe yinjiza amafaranga.

Munyakazi uyobora Rayon avuga ko aya masezerano bagiranye na Gas Oil Ltd ari ingirakamaro kuko iyi stasiyo ikorera ahantu icyenda mu gihugu, aho hose abafana b’iyi kipe bakaba basabwa kuhanyweshereza ibinyabiziga byabo.

Hamwe mu ho wasanga station ya Gaz Oil  mu Ntara ni: Rubavu, Musanze, Shyorongi, Muhanga, Kamembe n’ahandi.

Bamwe mu bafana ba Rayon bavuganye n’ikinyamakuru impamba.com bakimara kumva ko Rayon Sports yasinyanye amasezerano na Gas Oil, bashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe burangajwe imbere na Munyakazi Sadate ko butanga icyizere cyo gukemura bimwe mu bibazo byakunze kuyivugwamo birimo kudahemba abakinnyi ku gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up