
Kirehe Adventist TVET School yahoze ari APAPEN abanyeshuri bahiga basobanuriwe bimwe mu byari bigize umuco Nyarwanda nk’umuganura.
Amakuru aturuka muri iri shuri riri mu mujyi wa Nyakarambi mu Karere ka Kirehe, avuga ko muri icyo gikorwa abanyeshuri bigishijwe umuganura icyo ari cyo n’akamaro kawo mu muco Nyarwanda.
Nk’uko amafoto abigaragaza, muri iki gikorwa hari hateguwe amafunguro Abanyarwanda basangiraga ku munsi w’umuganura, uko kera habagaho guheka mu ngobyi mu gihe nta modoka zari mu gihugu ndetse n’uko basangiraga.
Ubu busabane bwabaye mu cyumweru gishize, mu gihe ubusanzwe umunsi Mukuru w’Umuganura mu Rwanda uba tariki ya 2 Kanama za buri mwaka.
Amafoto


