Impamvu Bishop Nyirinkindi na Bishop Twagirimana Charles nta n’umwe ukwiriye kuyobora idini rya “EDNTR” (aba de Dieu)

Bishop Charles uhanganye na Bishop Nyirinkindi Ephraim Thomas mu Itorero ry’aba de Dieu

Nyuma y’aho mu idini rya “EDNTR” hashize iminsi bigaragara ko uwitwa Bishop Nyirinkindi Euphraim umaze igihe mu buyobozi  na Bishop Twagirimana Charles barwanira kuyobora iri dini, ikinyamakuru impamba.com cyakusanyije amakuru mu bakristu batandukanye bagihamiriza ko aba bose bafite imiziro itabemerera kuba abavugizi b’iri Torero.

Muri uku gukusanya aya makuru icyo aba bakristu bagarukaho ni uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rukwiriye gukora ibishoboka byose kugira ngo Bishop Nyirinkindi na Bishop Twagirimana bose ntihazagire uwemererwa kuyobora “Église de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda” (EDNTR) (rizwi ku izina ry’aba de Dieu) kubera ibyo banengwa birimo kutaba inyangamugayo.

Ikinyamakuru impamba.com cyavugishije Bishop Nyirinkindi na Bishop Twagirimana Charles

Bishop Nyirinkindi yagize ati”ninjye Muvugizi w’aba de Dieu (EDNTR) wemewe n’itegeko kuko nasohotse muri Journal Officiel , Charles naramuciye kuko yanyereje umutungo w’Itorero,ambeshyera andega ivangura ry’amoko, ahoza itorero mu nkiko”.

Bishop Charles nawe yagize ati”ninjye Muvuguzi w’aba de Dieu (EDNTR) ,natowe n’inteko rusange  yo kuwa 28 Mata 2019, nihuje n’itegeko rishya, Niyirinkindi nta bubasha afite bwo kunyirukana, agira ivangura ry’amoko, yagurishije imitungo y’itorero aranashaje”.

Ijisho ry’umunyamakuru ryabonye byinshi

Nyuma yo kumenya umwiryane n’amakimbirane biri mu idini rya  “Aba de Dieu” (EDNTR) n’inkuru zigatangazwa, ijisho ry’umunyamakuru ryakomeje kureba kure no gukomeza gucukumbura hamenyekana byinshi.

Bishop Twagirimana Charles arashinjwa gushaka guhurika ubutegetsi bw’Itorero (EDNTR) ari byo bise “Coûp d’Eglise”

Mu byo Bishop Charles ashinjwa harimo guhirika ubuyobozi bw’Idini, agashyiraho ubuyobozi bwe bwiganjemo abaturutse mu yandi madini kugira ngo baze abahe imyanya ikomeye mu idini, agahita agurisha ikibanza, akirukana Umuyobozi wa Groupe Scolaire ya Mwegera wari warashyizweho na Bishop Nyirinkindi Euphraim Thomas agashyiraho uwe uzamushyikiriza raporo yifuza.

Ngo ibyo byose byakozwe Bishop Charles abifashijwemo n’abantu batazwi mu idini ry’aba “de Dieu” baje bagamije kwigabiza imitungo yose y’idini, ariko n’ubundi ubwo bufatanye ntibwarambye kuko bamwe ngo ntibumvikanye uko bazagabana inyungu n’imitungo bashakaga  muri EDNTR bamwe muri bo bandika begura ko bavuye kuri Bishop Charles Twagirimana mu ibaruwa impamba.com ifitiye kopi yo ku wa 5/Gashyantare2017/

Amakosa Bishop Nyirinkindi ashinjwa ni agahishyi

Bishop Nyirinkindi Euphraim Thomas ngo ashinjwa kunyereza akayabo k’amaturo n’imisanzu y’abakristu n’ibindi byaha byo kugurisha ibibanza by’itorero rya EDNTR, guhutaza abanyetorero, gukoresha umutungo w’Itorero  ku nyungu ze bwite, kubiba amacakubiri,kunanirwa gufunguza urusengero ruri mu Karambo mu Murenge wa Gatenga rugifunze kuva haba umukwabu wo gufunga amadini adafite inyubako zijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu kandi ariho hari icyicaro gikuru n’ivangura ry’amoko nubwo byose ubwo umunyamakuru wa impamba.com yamusuraga yabihakanye akavuga ko ari ukumuhimbira kuko yarwanyije ivangura kera ku Butegetsi bwa Habyarimana.

Ibishingirwaho havugwa ko Bishop Nyirinkindi na Bishop Charles badakwiriye kuba abizerwa mu Itorero

✓Gusuzugurana bikabije no guhora bahanganye kandi bidakwiriye Abashumba b’intama z’Imana (abayoboke ba EDNTR)

✓Bashinjanya kurigisa ibibanza by’itorero no kwigarurira imyanya n’imitungo y’itorero,

✓Bashinjwa kugira ivangura mu gihe ibyo binyuranye na Politike y’Igihugu.

✓Guca ibice mu bakristu ba EDNTR.

Umwanzuro

Urwego rw’imiyoborere (RGB) na “Alliance” ari ryo Ihuriro ry’Amatorero n’amadini ya Gikirisitu mu Rwanda bakwiye gutabara, bagasuzuma bahereye mu mizi iby’aba ba Bishop bavuga ko ari abakozi b’Imana kandi inyungu zabo ari zo ziri imbere ya byose, kandi ngo baciyemo abakristu ibice bibiri bihora birebana ay’ingwe.

Amafoto

Ni aha ku cyicaro gikuru cya EDNTR mu Karambo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga, urusengero bananiwe kuruvugurura abakristu bahise bajya mu yandi madini
Ibaruwa y’abitandukanyije na Bishop Charles Twagirimana iriho umukono w’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga
Aba nibo ngo bashaka kwigarurira iri dini biciye muri RGB, hafi ya bose nti babarizwa muri EDNTR Leta ibe maso kuko ni abasanzwe bazwi mu yandi madini ngo baje bakurikiye indonke
Inyandiko y’abitabiriye inama yashyizweho umukono na Noteri
RGB n’izindi nzego za Leta nizo zagira uruhare mu gutuma iri dini rigira abayobozi babikwiriye, nyuma yo gusuzuma niba abarwanira ubuyobozi ntayindi miziro bafite

11 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *