ADEPR: Ishyamba si ryeru hagati ya Rev Karuranga Ephrem na Umuhoza Aurea

Madamu Aurea na Rev Karuranga Euphraime batavuga rumwe

Icyenewabo giherekejwe n’itonesha biravuza ubuhuha mu itorero rya ADEPR, Umuhoza Aurea usanzwe ari Umubitsi uwo adashaka ntahabwa akazi cyangwa ngo yishyurwe ibikorwa aba yakoreye Itorero.

Ubu rero iminsi uko yicuma ku ngoma ya Rev Karuranga Ephrem ngo haragenda hazamo ibibazo hagati ye na Madamu Umuhoza Aurea ushinzwe umutungo.

Bamwe mu bakristu b’itorero rya ADEPR baganirije ikinyamakuru impamba.com ariko banze ko amazina yabo atangazwa bahishuye amabanga.

Tuganira na bo banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,ariko bakagira bati’’Itorero ryacu ryugarijwe n’ibibazo kubera umucungamutungo uwukoresha uko yishakiye nabo yishakiye.Urugero:Bamwe mu basaza bari mu kiruhuko cy’izabukuru ntibahabwa ibyo bagenerwa n’amategeko. Ibi rero ni byo umuvugizi w’itorero Rev Karuranga Ephrem yabajije Umuhoza Aurea impamvu abantu badahabwa ibyo bagenerwa aramusuzugura. Icyabaye rurangiza ni urugendo rwakorewe mu gihugu cya Suede.

Amakuru agera ku kinyamakuru impamba .com ava imbere mu Itorero rya ADEPR,avuga ko bageze muri Suede aho kugira ngo umuvugizi wa ADEPR ari we Rev Karuranga  abe ariwe ugira uruhare muri urwo rugendo ngo rwagizwe na Umuhoza Aurea.

Andi makuru twakomeje guhabwa avuga ko Umuhoza yafatanyije na mubyara we Kubwimana Laurien bahita birukana uwitwa Karake wasemuriraga Rev Karuranga ibyavuzwe mu Cyongereza kuko we yumva Igifaransa gusa.

Andi makuru avuga ko baje kwikanga Karake bakikanga ko yazabavamo bikabagiraho ingaruka. Rev Karuranga Ephrem yagumye mu nama nk’intama kuko atumvaga Icyongereza.

Ikindi kivugwa ni uko umushinga CODA (Community Development Agency)Umuhoza yaweguriye mubyara we  Kubwimana ariko ntawumenya uko inkunga ziza uko zikoreshwa.

Bamwe mu bakiristu baribaza ukuntu Umuhoza yakubaka inzu ya etage ku Kicukiro mu gihe gito ahawe gucunga umutungo w’Itorero. Amakuru yandi yerekana imikorere mibi iranga Umuhoza, ni uko Pasiteri Mitsindo agiye kurega Itorero kubera kwanga kumuha ibyo amategeko amugenera.

Inama zabereye i Muhanga na bwo amafaranga y’urugendo yagenerwaga abasaza bari mu kiruhuko cy’izabukuru yarayagabanyije,abandi akabaha menshi akurikije ikimenyane n’icyenewabo. Ubu rero biravugwa ko na bamwe mu banyamakuru bakorera Radio y’Itorero rya ADEPR (Life Radio) hahembwa bake kandi nabo ari abo yizaniye.

Ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeli 2019, cyabajije Umuhoza Aurea Umubitsi wa ADEPR na Rev Karuranga Eupfrem kuri uyu mwuka mubi uvugwa hagati yabo bose ntihagira usubiza.

Iyi nkuru ikozwe nyuma y’indi yabanje igaragaza uburyo Umuhoza Aurea Umubitsi wa ADEPR hari abantu benshi abangamira mu nyungu ze bwite n’abo ashyigikiye, na bwo muri iyo nkuru ntabwo yigeze asubiza ubutumwa bugufi yohererejwe.

6 Comments

  • mahirwe

    Ariko uyu Umuhoza si Umunyabufundu nubwo hari bakeka ko ari uwo mu Buganza kuko azwi i Rwamagana ubuse ikimutera imbaraga kuburyo afata icyemezo Umuvugi Eufraime atemeje ni ikihe mwokabyara mwe. Cyakora niba yujuje Etage nyuma yo kuba umubitsi wa ADEPR Ni umugabo nava ku kazi azajya agira icyo ayibukiraho

  • Gahigi Innocent

    Mahirwe we ntugakabye ubuse ngo etage, ubu se wowe uwaguha ububasha muri ADPR ayo nafaranga wayarebera izuba ahora akwibunza iruhande!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!1

  • Imile

    ADEPR mwabaye mute nge murambabaza rwose turambiwe guhora tubabona mu binyamakuru bavuga umuryane uri hagati yanyu, Ese Eufremu we mbona ari uwo kuzuza Komite ntacyo yishe ntan’icyo akijije mbese araho gusa. Kuki nk’Umuvugizi ibintu nk’ibi byose bigaragazwa ntiwerekane ukuri. Efre, ese ubundi ninde wakugize umuvugizi utumva indimi zose bakarinda aho bagushakira umusemuzi wagiye kwiga Icyongereza ukujyana n’icyerekezo u Rwanda rwifuza naho ubundi nutabikora bizakubera nka ya Publicite ngo aravuze ngo arabatunze ntimumutunze

  • Angelique Kamagaju

    Wowe nonehe urandangije Euphraime ajye kwiga Icyongereza, ubundi se umuntu ubwo umusemurira binyuranye n’ibyavuzwe ubwo twamwita umurokore ra! Najye kwiga kuko ni nk’ubuntu kuri we cyangwa ashake umwarimu ajye amwigishiriza mu rugo kuko hari na benshi batagiye mu ishuri bigiye ururimi mu ngo zabo ubu bavuga Urufaransa n’Urwongereza kuruta nabize kaminuza ya UNR, KIE……………………………

  • Aime Fulani

    ADEPR yacu ADEPR dukunda kuki abakuyobora bahora batubabaza, tugatanga amaturo n’icyacumi bigafasha abayobozi kubaka za etage, kugenda mu ndege ariko ntacyo batumarira kubera guhora mu matiku. Ndabivuze ikizaba nzanywa umutu Umuhoza agomba kuva kumwanya w’umubitsi kuko agundira amafaranga agakabya kugirango abone ayo yitwarira mu mishinga ye ibaze ko no kugirango ADEPR itange amafaranga yo mu Gaciro Development Fund yitambikaga. Yaba Umuhoza na Karuranga urebera bamwe bigeze guhosha amakimbirane yo muri ADEPR ba Tom bajya gufungwa abanabo ibibazo byabo bogomba guhagurukirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up