Abayobozi 12 muri nyobozi z’uturere dutandatu mu gihugu begujwe abandi baregura

Habyarimana Jean Damascene, wayoboraga Akarere ka Musanze

Abayobozi 12 muri nyobozi z’uturere twa: Musanze,Ngororero,Karongi,Muhanga,Burera na Gisagara begujwe abandi begura bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ibi bibaye mu gihe hari hashize igihe kingana hafi n’umwaka kuva tariki 23 Nzeri 2018,inkundura yo kweguzwa no kwegura ku bayobozi itabayeho,noneho umunsi umwe wonyine usimbuye icyo gihe cyose cyari gishize nta shweshwe ry’umuyobozi wegujwe cyangwa ngo yegure.

Haheruka kwugura umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain,weguye tariki 23 Nzeri 2018 aho yatangaje ko yeguye kuko agiye gukomeza amasomo.Ibintu abandi bakunze kwegura batigeze batangaza kuko bo bavugaga ko beguye ku mpamvu zabo bwite abandi begujwe.

Musanze:Meya igishushanyo mbonera cyamukozeho no kurya ruswa

Abayobozi batatu muri aka karere barimo Meya Habyarimana Jean Damascène n’Umuyobozi Ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin begujwe, mu gihe uwari ushinzwe imibereho myiza Uwamariya Marie Claire, yanditse asaba kwegura.

Uhagarariye Inama Njyanama mu Karere ka Musanze, Eng Emile Bayisenga, yabwiye umunyamakuru ko abayobozi begujwe muri aka karere byatewe no kutuzuza inshingano zabo.

Yagize ati “Meya we yegujwe kubera kudakurikiza igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Musanze no kutuzuza inshingano ze no kurya ruswa, naho uwari ushinzwe Iterambere n’Ubukungu we yazize ihohotera mu gihe umuyobozi wungirije w’aka karere wari ushinzwe imibereho myiza we yeguye kubera kutuzuza inshingano ze.”

Ngororero:Batatu bahisemo kuvaho bagaha abandi bashoboye

Ngororero ntiyacitswe n’iyi Tour du Rwanda itari imwe abantu bamenyereye mu mukino w’amagare mu kwegura kw’abayobozi kuko ba Visi Meya n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere, Rukazambuga Gilbert, baraye bandikiye Inama Njyanama y’Akarere amabaruwa asaba kwegura.

Ba Visi Meya beguye muri Ngororero ni Ushinzwe ubukungu Kanyange Christine n’ushinzwe imibereho myiza, Kuradusenge Janvier.

Uwari umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe ubukungu, Kanyange Christine, yabwiye Umunyamakuru ko yanditse ibaruwa yo kwegura ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, akaba yeguye ku bushake bwe ndetse agiye gukomeza inshingano zo kwita ku rugo rwe.

Ku rundi ruhande ariko Inama Njyanama y’akarere ivuga ko impamvu batanze mu kwegura kwabo ari uko babona badashoboye gusohoza inshingano bashinzwe, kuko babona ingufu zababanye nke.

Aba bayobozi ngo bananiwe gushyira mu bikorwa imyanzuro Inama Njyanama ifata igendeye kuri gahunda za Leta zo gukemura ibibazo umuturage afite n’izo kumuteza imbere.

Uhagarariye Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero, Dr Dushimumuremyi Jean Paul, yabwiye umunyamakuru ko abayobozi batatu b’aka Karere ka Ngororero aribo biyeguriye ku giti cyabo nyuma yo kubona ko hari inshingano bananiwe kuzuza.

Yongeyeho ko zimwe mu nshingano aba bayobozi bananiwe zatumye bandika amabaruwa yo gusezera ku mirimo yabo zirimo izijyanye no guteza imbere abaturage, kurwanya umwanda mu baturage nk’amavunja ndetse n’inshingano zijyanye n’iby’ubukungu no gushyira imyanzuro y’Inama Njyanama mu bikorwa.

Karongi:Komite nyobozi yose yareguye

Mu Karere ka Karongi, umuyobozi wako Ndayisaba François n’abamwungirije bombi, Bagwire Esperance ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, na Mukashema Drocella ushinzwe imibereho y’abaturage nabo basabye Njyanama kwegura kubera impamvu zabo bwite.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Mutangana Frederic, yabwiye umunyamakuru ko komite nyobozi y’aka Karere yose yegujwe kubera kutubahiriza inshingano zayo.

Muhanga:Meya nawe yananiwe inshingano ahitamo gusezera

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice, nawe yandikiye Inama Njyanama ayisaba kwegura ku mirimo ye.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Theobard Shyaka yabwiye umunyamakuru ko ayo makuru yayamenyeye kuri WhatApp ari mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abasenateri.

Burera:Yahisemo kwegura mbere y’uko abisabwa na njyanama

Mu Karere ka Burere naho Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Habineza Faustin, yemeje ko muri aka karere naho Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Habyarimana Jean Baptiste, yeguye kubera kutuzuza inshingano ze.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nubwo yeguye ku bushake bwe,Inama Njyanama na yo yateganyaga kumusaba kwegura.

Gisagara nayo ntiyasigaye inyuma

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Hanganimana Jean Paul, nawe yandikiye Inama Njyanama asaba kwegura ku mirimo ye.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Uwimana Innocent, yabwiye umunyamakuru ko Hanganimana yabandikiye avuga ko abona atarabashije kuzuza inshingano yari ashinzwe.

Uwimana yavuze ko abagize Inama Njyanama bateranye kuri uyu wa kabiri, bose bemeza ubwegure bwa Hanganimana.

Ni inkuru dukesha muhabura.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up