
Itorero rya Penteko mu Rwanda (ADEPR) rimaze igihe rivugwamo bamwe mu bayobozi baribamo batujuje inshingano zo kuyobora. Ubu amakuru atangazwa na bamwe mu bakristu aravuga ko ushinzwe umutungo ari we Madamu Umuhoza Aurea, atarakwiriye kwicara ku ruhimbi bitewe n’ibyo bamunenga.

Amakuru twatangarijwe n’abantu banze ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu z’umutekano wabo, avuga ko hari ikigega “CODA” (Community Development Agency) Umuhoza akaba yarakigabiye mubyara we Kubwimana Laurient aba ari we ugicunga, inkunga zose zivuye hanze zikanyura mu maboko yabo, asigaye akaba ari yo ahabwa Itorero.
Umuhoza bimwe mu byo bashingiraho bavuga ko abangamiye iterambere ry’Itorero ni uko ntawahabwa akazi k’ubutekenisiye batagirana isano cyangwa atamwemera: Urugero, ni urugendo rwo kujya mu gihugu cya Suwede, ibi byagaragaye igihe bageragayo bakuhura uwitwa Karake bakamwirukana ku gahato akagaruka mu Rwanda kuko umuvugizi w’Itorero Pastor Karuranga Euphrem atumva neza Icyongereza yumva Igifaransa gusa bakavuga bamusemurira, mu gihe Karake yamusemuriraga ibivuzwe byose.
Bamwe mu bajyanye na Umuhoza muri Suede batangaje ko Karake ajya asobanurira Umuvugizi wa ADEPR ijambo ku rindi, ariko bamuhambirije igitaraganya birabatungura kuko Umuhoza na Kubwimana baje kubikinga bongeye guhura bagaruka mu Rwanda.
Andi makuru twahawe ni uko Umuhoza atifuzaga ko Karake amenya ko avugana n’inshuti ze ziba muri Suede hamwe n’abaterankunga ba ADEPR.

Umuhoza ngo bimwe mu bimutera imbaraga (confidence) ni umubano agirana na bamwe mu bayobozi bakomeye, bigatuma akora ibyo yifuza.
Abasesengurira hafi ibya ADEPR, barasanga ari uko Mutuyemariya (wahoze ari umubitsi) yatangiye yirukana bamwe mu bapasiteri, atonesha abakozi none byagarutse.
Umuhoza abantu bavuga ko ngo afite umwana yabyaye, akiri umukobwa ariko akaba abigira ibanga, ariko ibitekerezo by’abantu batandukanye bavuga ko kubyara atari ikosa mu gihe umuntu yabyatuye, itorero rikamwakira.
Bamwe mu baganiriye n’umubavu.com bavuze ko kubyara umuntu akiri umukobwa atari ubusembwa bwatuma ataba umuyobozi muri ADEPR kuko iyo umuntu yabatijwe akihana nta cyamubuza gukorera Imana nubwo yaba yarakoze ibyaha by’umurengera mbere yo gukizwa.
Bagize bati “Mu Itorero rya ADEPR ntikizira ko hari imirimo utakora ngo kuko wakijijwe hari ibyaha wari warakoze none se ko Abadeperi hafi ya bose ari abantu bakijijwe ibyaha ubwo hakorwa iki bibaye ari uko bimeze?”
Ikinyamakuru impamba.com cyahaye ijambo Umuhoza Aurea kugira ngo agire icyo atangaza kuri ibi bimuvugwaho, ariko ntiyasubiza, mu gihe cyose azaboneka na we ibitekerezo bye bizagaragara muri iyi nkuru.
ADEPR yacu yararenganye
Ndumiwe
burya uriya mudamu afite ubugome bungana gutyo? izo za bodi bavuga se zimaze iki bariya ubundi babirukana Bose bakavaho.
ADEPR igiye kubera umuvumo abayiyobora bibisahira nda!
Abandi banyamakuru bari baracecetse none Impamba.com igiye kubera ingoma ya karuranga ,karangwa, Gatemberezi na Aurelia impamba ibahagurutsa ikanabaherekeza.
Biro ya ADEPR ntishoboye
hari manyanga Karangwa na Karuranga bakoze ntibyamenyekana muri ADEPR, aho comptable w’ururembo rwa Uganda Mukamurenzi Angel yahembwaga ku mafranga yo mu Rwanda kandi ururembo rwa uganda rutakiriho birangira bamuzanye hafi yabo bamuha akazi kadafite izina muri kontabirite nkuru ya ADEPR.ubu niho yicaye hafi ya Karangwa na Oreli.
Uyu Aurelie na karangwa barihishije amafaranga y’imodoka yahoze ari iyu rurembo rwa Uganda yo mu bwoko bwa NOHA , yaguzwe million 28 z’ amachillings,
kandi ngo izo modoka zitarenza million 20? audit yagiye gukorwa muri Uganda Karangwa John ajyana nurayikora kandi ariwe urayikorerwa .
ibibazo byibazwa n’abakirisitu ba ADEPR nibyinshi.
hahahahaha
Kuba Aurélie yarabyaye akiri umukobwa njye nta kibazo mbibonamo
Icyo mugaye nivangura ,ubuswa bwo gushanyura amadosiye adashaka.
Muraho benedata muri Kristo Yesu.
1.kuba yarabyaye umwana mbere yo gushaka si ikibazo, Imana ihamagara itarobanura, nabashatse batarabyara hari ibindi bakoze, kiriya cyo nta shingiro gifite. 2.kuba barafashe ideni rya banki bagahomba sinumva ikosa ririmo ahubwo ni ingorane zagera ku muntu wese abatarahombye ni impuhwe z’Imana sugukiranuka kuburyo warega umuntu ngo kuki wahombye? ibi bikaba ntaho bihuriye nishingano afite. 3.ziriya nkunga bavuga ayobya sinzi umuntu wabimenya ari nde, keretse aziranye nuzitanga akamenya ayo yohereje nayageze kuri compte. Niba ari umuterankunga uzwi na we gusa umuvugizi akaba atamuzi birumvikana ko ariwe wamwishakiye bityo ayo aha itorero ni ku bushake bwe. 4.icyakora niba afite icyenewabo nikimenyane mu gutanga akazi aho cyaba ari ikibazo gikomeye. Ibindi auditor azabikurikirana uretseko umushahara afite umwemerera kubaka inzu muri Kigali rwose. Icyakora niba yimakaza icyenewabo ahoho namugira inama yo kubireka pe
Muraho neza?gusa birababaje kubona umwicanyi nka karangwa John ukomeje kuyobora itorero kandi ako komeza Kumara abanyetorero ba Uganda abafungisha kubera ko bagaragaje ubujura bwe nabakozi be,ariko Imana izaza ntizaceceka,ibya ADEPR PCI UGANDA byo nagahinda gusa,ariko turimo gusenga amarira yabera ni menshi,karangwa we na karuranga ntabwo barushaga Sibomana na Tomu gukorera igihugu bitorero ariko se ubu barihe?reta yubumwe tuyifitiye icyizere nitabare abaturarwanda byumwihariko abanyetorero ba ADEPR .karangwa afatwe na RIB abazwe ibyisenyuka byitorero rya Uganda .
Ivangura moko riri muri karangwa John nubujura nubwicanyi bwamurenze ntibumwemerera gukomeza kuyobora itorero nkushinzwe ubuzima bw’Itorero.kubwumubabaro mfite ndasaba abera bose inkunga yogukomeza gutabariza ADEPR.murakoze.
Muraho neza?gusa birababaje kubona umwicanyi nka karangwa John ukomeje kuyobora itorero kandi akomeza Kumara abanyetorero ba Uganda abafungisha kubera ko bagaragaje ubujura bwe nabakozi be,ariko Imana izaza ntizaceceka,ibya ADEPR PCI UGANDA byo nagahinda gusa,ariko turimo gusenga amarira yabera ni menshi,karangwa we na karuranga ntabwo barushaga Sibomana na Tomu gukorera igihugu bitorero ariko se ubu barihe?reta yubumwe tuyifitiye icyizere nitabare abaturarwanda byumwihariko abanyetorero ba ADEPR .karangwa afatwe na RIB abazwe ibyisenyuka byitorero rya Uganda .
Ivangura moko riri muri karangwa John nubujura nubwicanyi bwamurenze ntibumwemerera gukomeza kuyobora itorero nkushinzwe ubuzima bw’Itorero.kubwumubabaro mfite ndasaba abera bose inkunga yogukomeza gutabariza ADEPR.murakoze.
Ariko Mana weee!
ubu koko uyu mudame na we mutangiye gushaka kumubuza amahoro ?
Tutaracyizwa twari babi cyane.
Ko abagore bagowe,buriya uwazana abagabo bose bakoze ibyaha mbere yo gukizwa cg ubu ibyabo bigashyirwa hanze,aho abantu ntibakumirwa!
Aurelie,with Jesus there is power and victory.
Impamba uyu mugore baribaza ngo niwe muzima none
Ngo!!!
Umuhoza ngo bimwe mu bimutera imbaraga (confidence) ni umubano agirana na bamwe mu bayobozi bakomeye, bigatuma akora ibyo yifuza.
nagahomamunwa.
Aurea nuwa danger kwanga ko
Karake amenya ko avugana n’inshuti ze ziba muri Suede hamwe n’abaterankunga ba ADEPR nigushaka gutekenika kabisa ariko harimo no kwubahuka Umuvugizi Karuranga
.
Yewega yewega apppuuuu mbega idini weee ariko amatiku yanyu niyo azabaha ijuru. Nkuno mudame koko mumwadukiriye gute? Cyangwa ubwo yanzeko murya nkuko mwarimusanzwe muyiba!!