RSB iremeza ko ikinyobwa “GUBWANEZA MUNYARWANDA” kitemewe ku isoko

Murenzi Raymond uyobora RSB (Ifoto/Internet)

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB) kiremeza ko ikinyobwa kitwa “GUBWANEZA MUNYARWANDA” gicururizwa mu duce tumwe na tumwe twa Kigali n’ahandi ko kitemerewe gucuruzwa kuko kidafite ikirango cya RSB.

Iyi GUBWANEZA MUNYARWANDA haribazwa impamvu icuruzwa mu baturage itagira ikirango cya RSB

Ubwo umunyamakuru wa impamba.com yageraga mu duce twa Kigali agasanga “GUBWANEZA MUNYARWANDA” imaze igihe icuruzwa idafite ikirango ndetse n’abakiliya bijujutira ko iki kinyobwa cyashyizwemo amazi menshi, iki kibazo umunyamakuru yakigaragaje akoresheje urubuga rwa Tweeter maze ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB) bugira icyo bubivugaho.

RSB ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Tweeter yagize iti “Muraho neza. Icyo kinyobwa cya GUBWANEZA MUNYARWANDA ntabwo cyujuje ubuziranenge kuko kidafite ikirango, bityo rero nticyemerewe gucuruzwa”.

RSB na none yakomeje igaragaza ko ibinyobwa bikomoka ku bitoki n’ibindi bimera bitemerewe gucuruzwa ku isoko mu gihe bidafite ikirango.

Iyi GUBWANEZA MUNYARWANDA ikorwa na company yitwa “Good Believers Ltd” kuva umunyamakuru yatangira gutara iyi nkuru ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2019, abakora iki kinyobwa ntibigeze bashaka kugira icyo bamutangariza.

Abakora ikinyobwa cya GUBWANEZA MUNYARWANDA barashinjwa guha abakiliya babo ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *