Musanze: Abagore bakora uburaya barashimira ABASIRWA

Ibiro by’Akarere ka Musanze

Ubuzima buzira umuze, ni isoko y’iterambere ry’umuturage n’igihugu cye.

Ikinyamakuru impamba.com giherutse mu Karere ka Musanze kiganira na bamwe mu bagore bakora uburaya, ariko igishimishije ni uburyo batangiye guhindura imyumvire.

Umwe ku wundi, yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko mbere y’uko baganira n’abanyamakuru baharanira kurengera ubuzima no kurwanya SIDA bibumbuye mu muryango “ABASIRWA”, bavuze ko mbere batinyaga kuvuga ko banduye SIDA ikindi bagatinya gukoresha agakingirizo.

Uwitwa Sonia (izina twamuhimbye ku mpamvu z’umutekano we) yadutangarije ko ashimira ABASIRWA kuko ikiganiro bagiranye cyamuhaye inzira yo gukoresha agakingirizo kuko urwaye atongeramo ubundi burwayi cyangwa yanduze abatarandura.

Sonia yakomeje adutangariza ko bakuyemo isomo ry’uko bagomba kwipimisha kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze, yagize ati “hiyongereyeho gufata imiti ku bamaze kwandura n’abatwite bakajya kwipimisha”.

Abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Musanze nabo mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba banze ko amazina yabo atangazwa, ariko bishimira ubuvugizi bw’itangazamakuru cyane ko uwanduye yatinyutse gufata imiti n’ukora imibonano mpuzabitsina akayikora yambaye agakingirizo.

Umwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Musanze ugana mu Kinigi

Aba bajyana b’ubuzima batangaje ko udukingirizo tuboneka kandi bakaduhabwa ku buntu ntawutuguze.

Inzego z’ibanze zo mu Karere ka Musanze zishimira ko nyuma y’aho abanyamakuru bibumbuye mu muryango “ABASIRWA” babasuriye, bakaganiriza bamwe mu bagore, uburaya ko bahinduye imyumvire ahubwo bakifuza ko byibura buri gihembwe bajya baza gutanga izo nyigisho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up