Rev. Rutayisire yahize imihigo 5 izamufasha kuyobora ADEPR Akarere ka Gasabo

Rev. Rutayisire yahize imihigo 5 izamufasha kuyobora ADEPR Akarere ka Gasabo

Umushumba wa ADEPR Akarere ka Gasabo Rev. Rutayisire Pascal yakiriwe n’Abashumba ba za Paruwase,abakuru b’Itorero, abavugabutumwa n’abakirisitu bahagarariye abandi muri ADEPR  Itorero ry’Akarere ka Gasabo.

Mu ijambo rye, yavuze ibintu 5 bizamufasha kwesa imihigo mu iterambere rya ADEPR Akarere ka Gasabo, ati” muri Gasabo nahabaye Umuvugabutumwa nahabaye umupasiteri kuko muri aba bashumba mubona,harimo abanyinjije mu inshingano, nka Rev Rugema na Rev Abias kugeza mbaye Umushumba,bityo, kuba nje kuyobora Akarere ka Gasabo kagizwe nama Paruwase 20, ndisanga”.

Ibyo Rev. Rutayisire Pascal yahize

“1.Nje nka mwene so muri Kirisitu Yesu kandi nk’umuvandimwe wanyu  nzabana nawe mu masengesho kenshi kandi imikoranire izaba imbere.

  1. Inama zanyu zizamfasha gukora ibikorwa byinshi by’indashyikirwa bizatuma Gasabo iba icyitegererezo mu byiza byinshi kandi niteguye kuzakira.
  2. Inama nahawe n’umujyanama muri biro ya ADEPR yo gutanga service nziza kandi yihuse nzarushaho kuyikora bityo ntawuhejwe mu biro by’Akarere.
  3. Abaroma 12:18 ijambo risaba buri wese kubana na mugenzi we amahoro akaba aribyo ashaka mu mudugudu mu makorali muba pasiteri
  4. Kurangwa n’urukundo mu buzima bwose kuko udakunda mwene se,ntakunda Imana”.

Ibi, yabitangaje mu umuhango wo kwerekana uyu mushumba wari umaze amezi 7 ayobora Itorero ry’Akarere rya Muhanga kagizwe na Paruwase 8 akaba yazanywe muri Gasabo igizwe na ma Paruwase 20 ,bishingiye ku  impinduka zabaye mu turere no mu indembo vuba aha.

Ama korali nka Salem na korali Amazing azwiho kuririmbana ubuhanga no gususurutsa amateraniro niyo yaririmbye muri uyu muhango wo kwakira Umushumba w’Akarere ka Gasabo

Umujyanama mu by’Imali, Ubukungu n’Ubutegetsi mu biro bikuru bya ADEPR Pastor Ntaganda Jean Paul yagize ati”Umushumba Rev.Pascal, biro yamugiriye icyizere kuko imuziho ubunyangamugayo kandi ko azazamura imiyoborere myiza n’iterambere muri Gasabo kurushaho kuko we ari uwa 6,nyuma y’abandi bagera kuri 5 bamaze kuyobora Itorero rya ADEPR Gasabo.

Yakomeje asaba abashumba, abakuru b’Itorero n’abavugabutumwa kwita kuba kirisitu mu gutanga  serivisi nziza aho kujya gutonda  umurongo ku biro bikuru bya ADEPR gusaba service kubera kutabumva.

Ikindi yagarutseho gikomeye ni ikirebana n’ababona habaye guhindura abayobozi bakavuga amagambo menshi bitari ngombwa ati” guhinduranya abayobozi biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye. bityo, abavuga menshi iyo n’imyumvire yabo kandi Itorero rya ADEPR ntiryabigenderaho kuko ntiwabuza umuntu kuvuga ibijyanye n’imyumvire ye”.

Imbere y’ibiro ,Abashumba ba za Paruwase zigize ADEPR Akarere ka Gasabo bafatanye i foto y’urwibutso n’ Umushumba w’Akarere .

Mu ibyishimo byinshi, abashumba n’abakirisito batangarije umunyamakuru wa impamba.com ko, bishimiye Umushumba w’Akarere Rev.Rutayisire Pascal kuko bamubonamo kuzahura ADEPR Gasabo mu miyoborere, iterambere rusange n’imyumvire mu cyerekezo cyifuzwa na ADEPR by’umwihariko; n’Igihugu muri rusange.

Past Ntaganda Jean Paul Umujyanama muby’Imali Ubukungu n’ubutegetsi mu biro bikuru bya ADEPR niwe wari umushyitsi Mukuru wanerekanye Umushumba uje kuyobora ADEPR Akarere ka Gasabo

Abayobozi batandukanye, abakristo n’imiryango ya Rev Rutayisire Pascal, bitabiriye uyu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru ubera i “Kabuga –Ville” ku cyicaro gikuru cya ADEPR, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Pasteur Ntaganda Jean Paul Umujyanama muby’Imali Ubukungu n’ubutegetsi muri biro bikuru bya ADEPR

4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *