Ibihugu 12 bigiye guhurira i Rubavu mu irushanwa rya “Beach Volleyball”

Abayobozi bo muri siporo basobanura aho imyiteguro igeze

U Rwanda rugiye kwakira irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku musenyi ryiswe “Rubavu Beach Volleyball Tour 2019” guhera tariki ya 21 kugeza 24 Kanama uyu mwaka, ririmo ibihugu 12 hakiyongeraho n’u Rwanda ruzayakira.

Rurangayire Guy, Umuyobozi Ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki Cyumeru tariki ya 18 Kanama 2019, yavuze ko iri rushanwa rya “Beach Volleyball” ari ingenzi ku gihugu  kuko rizamura ubukerarugendo.

Rurangayire Guy, Umuyobozi Ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco

Ibihugu bizitabira iri rushanwa rya Beach Volleyball ni: Cote d’Ivoire, Ubwongereza, Ubuholande, Slovenia, Denmark, Ubuyapani, Canada, Repubulika ya Czech, Norvege, Suede, Shipre n’u Rwanda ruzakira irushanwa.

Ferdinand Ruterana, Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, yavuze ko muri aya marushanwa hari Abanyarwanda 12 bazerekana ibikorwa byabo birimo nk’ubukorikori, ariko mbere hari hateganyijwe abagera muri 25 bagomba kwerekana ibikorerwa mu Rwanda.

Amakipe azitabira harimo 19 mu bagabo na 9 mu bagore yo mu bihugu bitandukanye.

Karekezi Léandre Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB) yatangarije abanyamakuru ko mu byatumye ishyirahamwe mpuzamahanga rya Volleyball ryemera ko iyi mikino ibera mu Rwanda ari uko u Rwanda rwateye imbere muri uyu mukino kuko ikipe y’abagabo ari iya mbere muri Afurika, iy’abagore ikaba iya kabiri.

Ingengo y’imari ya “Rubavu Beach Volleyball Tour 2019” ihwanye na miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up