Kisaro: Hari abifuza ko abanyamujyi n’abanyacyaro badahururira mu cyiciro kimwe cy’ubudehe

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kisaro mu kiganiro urubuga rw’abaturage, abanyamakuru n’abayobozi

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo, bifuza ko mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe, abo mu mujyi batandukanwa n’abo mu cyaro kuko badahuje imibereho.

Jean Damascène Hanyurwimfura, umusore utuye mu Murenge wa Kisaro atangaza ko mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe, aho bakorera n’aho batuye bigomba kwitabwaho. Aha  yatanze urugero avuga ko ubushize mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe abantu bose bakodesha wasangaga bashyirwa mu cyiciro kimwe kandi udashobora kugereranya ubushobozi bw’ukodesha inzu yo mu mujyi n’ukodesha iyo mu cyaro.

Hanyurwimfura avuga ko hari abantu bakodesha kuko bari mu kazi atari ukubera ko babuze amikoro bityo agasanga abakodesha inzu zo mu mujyi badakwiriye gufatwa kimwe n’abakodesha inzu zo mu cyaro.

Jean Damascène Hanyurwimfura, umusore utuye mu Murenge wa Kisaro

Hanyurwimfura yagize “inaha dufite abarimu n’abakozi ba Leta bakodesha, ni gute wanshyira mu cyiciro kimwe na we kandi njye nkodesha inzu y’icyumba kimwe na salo mu cyaro? Abantu bo mu mujyi bafite uko bateye imbere ugereranyije n’abo mu cyaro, umuntu ufite moto mu cyaro afatwa nk’umuntu ukomeye, uwo mujyi nawe ufite imodoka afatwa nk’umuntu usanzwe, aho niho hakeneye ubushishozi mu gushyira abaturage mu cyiciro cy’ubudehe”.

Niyomfura Françoise, we avuga ko hari ubwo usanga umuntu ari mu cyiciro cy’ubudehe uwo bagisangiye badahuje imibereho,ati “ni gute umuntu uhingira amafaranga 500 mu cyaro yagaragara mu cyiciro kimwe n’umucuruzi wo mu Mujyi?

Niyomfura Françoise wo mu Murenge wa Kisaro

Niyomfura yavuze ko abantu bo mu cyaro mu gihe cy’ibyiciro by’ubudehe batagomba kuba hamwe n’abo mu mujyi kuko n’imibereho yabo atari imwe.

Ndungutse Sipiriyani, utuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Murama mu Murenge wa Kisaro yavuze ko  umucuruzi wo mu mujyi n’uwo mu cyaro batandukanye mu bushobozi ari na yo mpamvu batagomba gushyirwa mu cyiciro kimwe cy’ubudehe.

Ndungutse yagize ati “abantu ntibareshya, abacuruzi bo mu cyaro n’abo mu mujyi ntibaba bafite inyungu zingana”.

Kabayiza Alcade, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro we asanga atari byiza ko abantu bo mu mujyi n’abo mu cyaro batandukanywa mu gushyirwa mu byiciro by’ubudehe, ko ahubwo icyashingirwaho ari imibereho yabo.

Kabayiza Alcade, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro

Kabayiza yagize ati “hari abanyamujyi bazonzwe kimwe n’uko hari n’abanyacyaro bazonzwe, buriya ugiye no mu mujyi bakubwira ngo abanyacyaro bo byibura bafite aho bahinga ngo bafite munsi y’urugo”.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro mu gusobanura uko abibona yagize ati “abaturage bose bashyirwe mu cyiciro cy’ubudehe  bahereye ku bushobozi hatarebwe ngo uyu atuye mu mujyi, uyu atuye mu cyaro”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up