Aho icyicaro cy’ihuriro ry’amadini “Alliance Evangelique au Rwanda” kibarizwa i Ndera hateye agahinda (yavuguruwe)

Ku cyicaro cy’ihuriro ry’amadini mu Rwanda (Alliance) ubuyobozi buvuga ko nta gahunda ihari yo kuhavugurura vuba

Nsanga RGB n’inzego z’ibanze barafunze insengero zidafite inyubako zijyanye n’igihe,bibagirwa iy’ibiro bikuru by’Ihuriro ry’Amadini ya Gikristu mu Rwanda ari yo “Alliance Evangelique au Rwanda”, nyuma yo kuhagera ngasanga rikorera ahantu hameze nko mu itongo.

Ihuriro ry’Amatorero n’amadini Alliance Evangelique au Rwanda risanzwe rikora ibikorwa birimo guharanira amahoro mu banyarwanda ,gutanga inyishigisho z’ubumwe n’ubwiyunge , imishinga yafasha amatorero kwiteza imbere .

Iri huriro ryakoze umurimo ukomeye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi kuko ryagiye rishyigikira ukubaho kw’amadini n’amatorero mu Rwanda hagamijwe kwigisha ubumwe n’ubwiyunge , ndetse no kwishyira hamwe mu bikorwa byo gusengera igihugu .

Iri huriro kandi rikaba rikorana umunsi ku wundi n’amatorero abarizwa muri Alliance Évangélique au Rwanda ndetse nandi aba muyandi mahuriro ya Gipantekote mu Rwanda mu rwego rwo gukorera hamwe .

Iri huriro ryakemuye amakimbirane mu matorero atandukanye y’abanyamuryango , rihugura abakozi b’Imana ku bufatanye n’ishami rya Tewolojiya ry’ Ibutare .

Abayobozi bakomeye bayoboye Alliance Evangelique au Rwanda. Ubanza ni Dr Apotre Gitwaza

AER ikorana bya hafi n’ Ihuriro ry’amatorero n’amadini Kwisi , mu gihe cyashije Prof. Dr. Johannes Reimer aei kumwe n’ intumwa zihagarariye amatorero kwisi basuye u Rwanda bakorwa na Alliance Evangelique aux Rwanda.

Uwakumva iri huriro ahita yumva ko ari ihuriro rikomeye nkuko ry’ubakitse kandi birumvikana.

Nyuma yo kwakira amakuru yizewe ava ku bantu barenga babiri , *batabariza* Alliance ko yagezweho n’ubukene ndetse ibikorwa birimo n’iterambere bikaba byaradindiye nagize amatsiko yo gusura iri huriro aho rikorera i Ndera mu Karere ka Gasabo.

  1. Alliance Evangelique au Rwanda ikorera ahantu hatajyanye n’Icyerekezo 

Ku cyicaro cy’ihuriro ry’amadini mu Rwanda (Alliance) nta terambere , hasa n’ahantu hashaje bikabije , nta bikoresho bijyanye n’igihe , inzu idafite isuku urebeye hanze n’imbere kandi ubuyobozi buvuga ko nta gahunda ihari yo kuhavugurura vuba nyamara RGB n’inzego z’ibanze bafunze insengero zidafite inyubako zijyanye n’igihe,bibagirwa iy’ibiro bikuru by’Ihuriro ry’Amadini ya Gikristu mu Rwanda ari yo “Alliance Evangelique au Rwanda”, nyuma yo kuhagera ngasanga rikorera ahantu hameze nko mu itongo. mbere ho gato,nari nabanje kugendaga ndeba insengero zigifunze zizira gukorera ahantu habi,ngeze ku biro bikuru by’Ihuriro ry’Amadini ya Gikirisitu mu Rwanda bita”Alliance Evangelique au Rwanda” i Ndera mu Karere ka Gasabo ndumirwa bintera gukora ubusesenguzi kuri iyi nyubako yakorewemo n’abakozi b’Imana bakomeye mu Rwanda barimo Dr Apotre Paul Gitwaza.

Nimero y’igipangu Alliance ikoreramo

Nyuma yo kubona imiterere y’iyi nyubako ya “Alliance Evangelique au Rwanda”byatumye nsubiza amaso inyuma nibuka uburyo guhera tariki ya 1 Werurwe 2018 ukuntu habaye umukwabu mu gihugu wo gufunga insengero zitujuje ibisabwa, ariko ahitwa ko haziyoboye ntihibukwe.

Ubwo izo nsengero zitujuje ubuziranenge zafungwaga n’ubu zimwe zikaba zitarafungurwa icyo gihe RGB yari iyobowe na Prof Shyaka Anastase waje kugirwa Minisitiri w’Utegetsi bw’Igihugu.

2.Gufunga Insengero byari bigamije iki ? 

Gufunga izi nsengero ngo nta kindi byari bigamije usibye kugira ngo hubakwe insengero zijyanye n’igihe, zifite isuku ihagije, ari na ho icyo gihe Prof Shyaka Anastase yatanze urugero avuga ko biteye agahinda kubona urusengero rusengerwamo n’abantu benshi cyane, nyamara abakristo batabasha guhumeka, rimwe na rimwe ugasanga zidafite n’ubwiherero.

Mu nsengero zimwe zigifunze nasuye harimo n’urwa “Église de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda” (EDNTR) (rizwi ku izina ry’aba de Dieu) ruri mu Karambo mu Murenge wa Gatenga, nyuma nageze no mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mpasanga inyubako itangaje mu kutajyana n’icyerekezo cy’Igihugu aho Ibiro Bikuru by’ Ihuriro ry’amadini n’amatorero agera kuri 60 ya Gikirisitu mu Rwanda “Alliance Evangelique au Rwanda” bibarizwa.

Insengero zafunzwe bivugwa ko zazize kutavugurura inyubako kugira ngo zijyane n’icyerekezo no kutagira ibyangombwa bisabwa n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB).

Mu isesengura ryanjye nsanga bitumvikana ukuntu iri huriro riyoboye amadini akomeye mu Rwanda ritubahirije amabwiriza inzego z’ibanze zasabaga.

  1. Kugurishwa k’ umutungo wa Alliance bizakemuri iki ? 

Mu gushaka kumenya impamvu iri huriro ridakorera ahantu hatajyanye n’igihe nk’uko ubuyobozi bw’Igihugu bubyifuza, nyamara hakiri insengero nyinshi zigifunze zizira gukorera mu nyubako mbi nkiyi ya “Alliance” ariko yo ikaba itarafunzwe,nagize amatsiko mbaza Umuyobozi Mukuru wa Alliance Évangélique mu Rwanda Rev.Dr. Gahungu Bunini ansubiza agira ati” Twabuze ubushobozi bwo kubaka, icyakora dufite ubutaka hegitari 3 i Ndera muri Gasabo dushaka kugurisha hegitari 1 amafaranga avuyemo tuyubakemo ibiro bijyanye n’igihe”.

  1. Imisanzu y’Abanyamuryango ba Alliance ikora iki ? 

Rev.Dr. Gahungu yakomeje agira ati”twe ntawadufungira kuko twe tutari urusengero amafaranga abanyamuryango bagera kuri 60 batanga tuyahemba abakozi ba Alliance.”

Nashatse kumenya igihe iyi “Alliance” imaze ibayeho, Rev.Dr.Gahungu Bunini uyoboye Alliance ari uwa 5, asubiza ati” munyamakuru Alliance Évangélique au Rwanda yabayeho muri 1992, ariko itangira gukora neza muri 1996, iyi nzu mubona, iri muri Pariseri (isambu) yacu ariko nta bushobozi na buke dufite bwo kubaka”.

Mu busesenguzi bwanjye, sindumva impamvu “Alliance” ikorera mu nyubako nk’iyi kandi amadini n’amatorero akomeye agera kuri 60 agize iri huriro, afite inyubako zijyanye n’icyerekezo akaba anabitse za miliyoni kuri konti.

Igitangaje ni uko nubwo Rev.Dr.Gahungu Bunini uyoboye Alliance yantangarije ibi byose ,nta cyizere atanga cyo kwubaka vuba, ati”nta cyizere natanga cyo kubaka vuba mu gihe tutarabona uwo tugurisha ubutaka”.

Kugira ngo menye icyateye Alliance Evangelique kutagira inyubako nzima, nahamagaye Apôtre Dr.Paul Gitwaza, Umuvuguzi wa Zion Temple mu Rwanda no kw’isi umwe mu bayoboye Alliance Évangélique au Rwanda ,ku murongo wa Telefone ndamubura.

Haribazwa niba iyi nyubako yasigaye inyuma, izakomeza gukorerwamo cyangwa inzego z’ibanze zifite ububasha bwo guhwitura iri huriro ry’amadini kugira ngo rivugurire aho rikorera, ukabura igisubizo.

Mu Rwanda , amahuriro ya Gipantekote akunze gushinjwa kudakora inshingano zayo no guceceka igihe hari amakimbirane mu matorero bitewe nuko ahanini amwe mu mahuriro akora nka baringa .Abantu baribaza niba RGB ifite mu nshingano gutanga ibyangombwa ku matorero ndetse n’Imiryango idaharanira inyungu nta makuru ibona kugira ngo bimwe mu bibazo nk’ibyo bijye bikemuka bitaragera kure.

12 Comments

  • Mbega inzu isekeje weeee ndumiwe
    Impamba.com murimo kuduha amakuru abandi bahisha none mwe muri kubishyira hanze.
    Ubundi se iri huriro nubwo mutubwiye ibyo ryakoze,inshingano zayo nabariyoboye , Ubu ntibakozwe nikimwaro kubona idafite ubushobozi kandi ihuriweho n’amadini ya Gikirisitu akomeye?
    Umva bitwaje ngo ni biro Gitifu na Polisi babahwiture .

  • Rwayitare John Peter.

    Impamba.com
    amahuriro yamadini adafite icyo amariye abagenerwa bikorwa ni menshi muyasuzume mutubwire ibyayo.wasanga ninkunga ziza bakishyirora mu mifuka.

  • Impamba.com congs kutwereka
    Icyicaro cy’amatorero ya gikrisitu mu Rwanda,ariko
    Uwavuga *amadini* yakwibwira ko n’aba islamu , ba Bahai, adventistes, ba unifications, ababuranamu, abayehova ( … ) Bose bahahuriye.

  • Birababaje.cyane.kuko.icyicaro.cyakagombye.kuba.cyubatseneza.gisukuye.hakaba.intangarugero.nonehohakabona.gukurikiraho.insengero.ubwongirango.abobireba.ndavuga.ababifite.munshingano.bagombye.gukebura.abahagarariye.icyokicaro.wagirango.nurugorwumuntu.

  • Muzima

    Ariko ubanza bamwe aho kwitwa abakozi b’Imana twabita abakozi b’inda zabo. Nigute ihuriro ry’amadini 60 rinanirwa kuvugurura inyubako yaryo ko Umujyi wa Kigali ubitanga ntamananiza. Rero RGB ifatanyije na Polisi nibakore n’umukwabo ahantu hari ibyicaro nk’ibi bya Alliane au Rwanda. Mbega weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!

  • Akumiro karaha mbega inzuu nako ibiro byaba Dogiteri.
    tujye tuvugisha Ukuri kutavugurura iyi nzu alliance ikagira ibiro byiza amadini n’amatorero ya Gikirisitu yaba arwanya iterambere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up