Umukinnyi wa Sina Gerard muri Congo Brazzaville yavunitse yanga kuva mu isiganwa

Aha Uwimana yari mu bakinnyi 6 ba mbere mbere yo gukomereka ikirenge

Uwimana Felix ukinira ikipe ya Sina Gérard y’imikino ngororamubiri (Sina Gerard Athletics Club) ku nshuro ya mbere yitabiriye isiganwa mpuzamahanga ry’igice cya Marato ryabereye muri Congo Brazzaville, amaze kwiruka aharenga ibirometero 10 ari mu bakinnyi batandatu ba mbere akomereka ikirenge ku buryo amaraso yatakaraga mu muhanda, ariko yanga kuva mu isiganwa atarisoje kandi asiga abakinnyi benshi.

Mu kiganiro Uwimana yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko yasoje isiganwa ry’ahareshya na 21Km yataye ubwenge kuko nyuma yo gusiganwa intera ya 10KM urukweto rwamucikiyeho, yirukankisha ibirenge, ari na bwo yakomeretse nabwo akomeza kwiruka kugeza asoje agera ku ntego ye nubwo yahise ajyanwa kwa muganga.

Urupapuro rwanditseho amanota y’abakinnyi rugaragaraza ko Uwimana Felix mu kwiruka 21 KM yakoresheje isaha imwe, iminota 17 n’amasegonda 15.

Uwimana mbere yo gutega indege

Felix yavuze uko byamugendekeye ati “hashize umwanya muto inkwezo zahise zishyuha kuko bambwiye ko izo nkweto atari izambarwa muri 21KM ngeze  muri 10KM amaraso yatangiye kugwa mu nkweto isiganwa rirangira ntakibasha no kugenda  ariko nanga kuva mu isiganwa ndakomeza ndagenda ngerayo narangiye”.

Isiganwa rya Semi Marathon ya Congo Brazzaville ryabaye ku wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2019, ari na bwo Felix Uwimana ukinira ikipe ya Sina Gerard yahise avunika ahita ajya kwivuza akaba yagarutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2019.

Uyu mukinnyi aho yabaga ari niko yagaragazaga ibikorwa bya rwiyemezamirimo Sina Gerard, aha yari kumwe n’abakinnyi bakomeye baturuka mu bihugu bitandukanye

Umunyarwanda Muhitira Felicien bita Magare niwe wegukanye iri isiganwa ry’igice cya Marato ryabaye ku nshuro ya 16 muri Congo Brazzaville.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up