Sitting Volleyball: Impamvu u Rwanda rwongeye kugirirwa icyizere cyo kwakira imikino ya Afurika

Abayobozi muri NPC mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu

Guhera tariki ya 15 kugeza 22 Nzeli 2019 u Rwanda ruzakira imikinio ya Afurika ya Sitting Volleyball yiswe “Africa Paravolley 2019 Sitting Volleyball Championships” mu bagore n’abagabo, ubuyobozi bwa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda) butangaza ko impamvu u Rwanda rukunze kugirirwa icyizere ari uko rushoboye kwakira iyi mikino no kuba ibihugu by’aka Karere kuza mu Rwanda byoroshye kuruta kujya mu bindi bihugu bya Afurika.

Ikirango cy’irushanwa

Murema Jean Baptitse uyobora NPC Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2019 yagize ati “icyizere tugirirwa ni uko u Rwanda ruri imbere usibye Misiri hakabaho n’ubushake”.

Celestin Nzeyimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NPC Rwanda yagize ati “u Rwanda rumaze kugira ubunararibonye muri iyi mikino, ikindi gituma tugirirwa icyizere ni uko ibihugu by’aka karere kuhagera bitagoye”.

Ibihugu byahataniraga kwakira iyi mikino ya Afurika igamije gushaka itike yo kujya mu mikino Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo harimo: Misiri, Ghana n’u Rwanda.

Inkuru irambuye iracyategurwa.

Sitting Volleyball: U Rwanda rwarahiriye gutsinda Misiri mu mikino ya Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up