
Ikinyamakuru impamba.com cyasuye ishuri rya Kirehe Adventist TVET School (K.A.T.S) riri mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigina i Nyakarambi, ubuyobozi bwemeza ko imyigishirize myiza bafite igira uruhare mu gutuma abanyeshuri batsinda neza, nyuma umunyeshuri wize muri iri shuri yatanze ubuhamya bw’uko ubu ari umukozi muri Sena mu ishami ry’ikoranabuhanga (IT) abikesha ubumenyi yahawe.
Niyitanga Jean Claude, Umuyobozi wa Kirehe Adventist TVET School yatangarije umunyamakuru ko bakataje mu gutsindisha neza mu bizamini bya Leta mu mashami abarizwa muri iki kigo cy’amashuri cyahoze kizwi ku izina rya “APAPEN”.
Amwe mu mashami abarizwa muri Kirehe Adventist TVET School harimo: Ubwubatsi, Ikoranabuhanga (ICT), Ibaruramari n’ubukerarugendo (Tourism), umwaka utaha bikaba biteganyijwe ko hazongerwamo n’andi mashami mashya.
Niyitanga avuga ko iri shuri kubera gutanga uburezi bufite ireme bituma n’abanyamahanga baturuka mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda nka Tanzaniya n’u Burundi baza kuryigamo.

Umuyobozi wa K.A.T.S mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “Turararikira abantu bose kuzana abana babo kwiga muri K.A.T.S, yaba Abanyarwanda n’abanyamahanga kuko dutsindisha neza, dufite abarimu b’inzobere, tukagira n’ibigo byateye imbere dukorana ku buryo abanyeshuri bacu tubashakira stage (internership) mu bigo bikomeye”.
Abanyeshuri biga muri Kirehe Adventist TVET School bashakirwa aho bimenyereza umwuga mu bigo byateye imbere nko mu mahoteli n’ubukerarugendo, mu ikoranabuhanga bityo bigatuma abanyeshuri batsinda neza.
Niyitanga uyobora Kirehe Adventist TVET School atangaza ko kuba ibyo bigisha bitanga umusaruro ku banyeshuri bigishije babifitiye gihamya, avuga na none ko mu byo bakoze harimo no kuzamura imyigishirize y’ururimi.
Gasigwa Eric wize muri Kirehe Adventist TVET School guhera muri 2013 kugeza 2015, yatanze ubuhamya bw’uburyo hari icyo yigejejeho abikesha ubumenyi yakuye muri Kirehe Adventist TVET School, maze agira ati “ubumenyi nahakuye bwatumye ngera kure”.
Gasigwa avuga ko gutsinda neza mu bizamini bisoza umwaka ari byo byatumye aba umwe mu bitabiriye Itorero Indangamirwa ku rwego rw’Igihugu aho yari hamwe n’abandi banyeshuri batatu bize muri Kirehe Adventist TVET School”.

Gasigwa yakomeje asobanura icyo kwiga muri Kirehe Adventist TVET School byamumariye ati ‘iri shuri ryatumye ngera kure, ubu ndi kurangiza Kaminuza kubera amanota meza nakuye muri Kirehe Adventist TVET School, ubu nabonye n’akazi nkora muri Sena ndi umukozi wungirije ushinzwe ikoranabuhanga (IT Assistant), ubumenyi nahakuye bwatumye ngera ku rwego rwiza”.

Ndayishimiye Moïse umucungamutungo wa KATS yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko abana bo mu miryango ikennye baborohera kandi bafite n’undi mwihariko ku mwana wize muri iri shuri ati “Ab’amikoro make icyo tubafasha bishyura mu byiciro, ikindi umwana wize iwacu acyura uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga(permis de conduire)”.
Ikinyamakuru impamba.com kizakomeza kubagezaho ubuhamya bw’iri shuri nyuma yo kurisura, maze abigiha mu mashami atandukanye bakagira ibyo batangaza.
Andi mafoto





Iyi nkuru irashimishije cyane, Kirehe Adventist TVET ScHOOL mWAhisemo neza rwose amasomo y’icyerekeza cy’igihugu, mundangire neza nzazane umwana wanjye umwaka utaha wa 2020
Karibu cyane.uburere,ubumenyi byongeye umuco yo kumenya Imana kd bitabangamiye andi matorero.ni i nyakarambi werekeza rusumo kumupaka.ugeze muri gare i nyakarambi,ugahamagara ziriya nimero wahawe,bohereza uza kukuyobora.muze duhahe ubumenyi bw’icyerekezo nukuri
Nibyiza rwose ndumva ikikigo arindashyikirwa ku isoko ry umurimo pee. Nanjye bampe address neza nzahajyana murumuna wanjye umwaka utaha. Kandi courage
Nikigo giherereye inyakarambi mu murenge wa kigina niryo shuri rihari ryonyine rya Adventist
Kandi umwaka utaha tuzaba dufite multimedia, computer application,music ndetse na mechanic auto Mobile
Wahamagara 0788836651/0781421281/0783238169
muzaze tubakirana ubwuzu .kandi muzahakura ibyiza bibereye abana baba nyarwanda karibu
Iki kigo nicyiza ahubwo kutakirereramo nuguhomba