Sitting Volleyball: U Rwanda rwarahiriye gutsinda Misiri mu mikino ya Afurika

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball nyuma yo gukora imyitozo, akanyamuneza kari kose

Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagabo yiyemeje gutsinda ikipe ya Misiri yakunze kuyitambamira bigatuma itabona itike yo kwitabira imikino ya Paralempike.

Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore, guhera muri Nyakanga 2019 yatangiye imyitozo mu rwego rwo kwitegura imikino ya Afurika yo gushaka itike yo kwitabira imikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani muri 2020.

Kimwe mu bishingirwaho ko hashobora kuba impinduka mu mukino  uzahuza u Rwanda na Misiri, ni uko ubu ikipe y’u Rwanda y’abagabo ya Sitting Volleyball itozwa n’uwahoze ari umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Misiri witwa Dr MOSAD Elaiuty, afatanyije na Gakwaya Eric.

Ubwo ikinyamakuru impamba.com cyasangaga aba bakinnyi aho bakoreraga imyitozo kuri Sitade Amahoro i Remera (muri Gymnase ya NPC), Gakwaya yavuze ko imyitozo iri gukorwa neza kandi ko icyizere cyo gutsinda Misiri bagifite.

Gakwaya yagize ati “hari icyizere y’uko noneho  tuzahangana na Egypt (Misiri) kuko dufite umutoza wabo”.

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball mu myitozo

Ibi , na none bishimangirwa na Murema Jean Baptiste Perezida wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda)  aho yagize ati “icyizere cyo gutsinda Misiri cyarazamutse kuko niba umutoza wayitozaga ubu yaraje ndetse akaba yaratugaragarije ko twayitsinda kuko yayitoje ibona umwanya wa gatatu mu mikino Paralempike ya 2016 i Rio”,

Murema avuga ko umutoza ubu bafite ashoboye ndetse akaba azi imbaraga z’ikipe ya Misiri ndetse n’aho ifite intege nke ndetse agasobanukirwa n’ikipe y’u Rwanda.

Ikindi Perezida wa NPC ashimangira ni uko n’imyitozo bayitangiye kare kandi bayifashwamo n’umutoza ubifitiye ubushobozi.

Umutoza wa Misiri arafasha abakinnyi b’u Rwanda gukora imyitozo ku bufatanye bwa NPC ya Misiri na NPC Rwanda.

Uko gahunda y’amarushanwa iteye

Abagore: (12-13 Nzeli 2019 (classification/gusuzuma ubumuga bw’abakinnyi no kubakorera ifishi) naho tariki ya  15-17 Nzeli: Bazaba barushanwa).

Abagabo: “Classification”  izaba kuri 17-18 Nzeli  naho tariki 19-22 Nzeli 2019 ni amarushanwa  bikaba biteganyijwe ko tariki ya 17 Nzeli hazaba inteko Rusange y’Ishyirahamwe rya Afurika rya Volleyball y’abafite ubumuga  (Paravolleyball Africa).

Amakipe yatumiwe

Mu bagore

U Rwanda, Misiri, Kenya, Zimbabwe na Nigeria.

Abagabo

Misiri,  u Rwanda, Maroc, Afurika y’Epfo, Nigeria, Algerie na Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up