Inzara irembeje abaturage bo mu Mirenge imwe n’imwe ya Bugesera

Abaturage ba Bugesera bafite ikibazo cy’inzara barasaba ubufasha

Hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera, bakomeje gutaka inzara nyuma y’uko barumbije imyaka bari barahinze mu gihembwe cy’ubuhinzi gishize, bagasaba ubufasha bw’ibiribwa.

Ikibazo cy’inzara abaturage bo muri imwe mu mirenge igize Akarere ka Bugesera, baragishingira ku kuba mu gihembwe cy’ubuhinzi gishize, barahinze imyaka ikumishwa n’izuba ryayibasiye.

Urugero ni nk’abo mu murenge wa Gashora, aho ikinyamakuru impamba cyabaganirije, bakavuga ko bifuza ko inzego z’ubuyobozi zazabafasha mu guhangana n’iyi nzara, umwe mubaganiriye n’ikinyamakuru impamba agira ati “twarahinze turarumbya, ubu rwose twibasiwe n’inzara, nibarebe uko batugenza baduhe imfashanyo y’ibiribwa kuko ubu ntitubasha kubona uko turya”.

Bamwe mu baturage ba Gashora mu Bugesera

Ni mu gihe na none ikinyamakuru impamba.com cyageze mu Murenge wa Mayange mu kagali ka Kagenge mu midugudu ya Kiruhura na Rukindo, aha naho nta kindi abaturage bagusanganiza, uretse kuvuga ko bibasiwe n’inzara kubera barumbije, bagasaba ubufasha bw’ibiribwa.

Umuturage umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “twarahinze turarumbya, none rwose turashonje cyane, ubuyobozi nibudutabare”.

Umuturage wa Mayange wavuganye n’umunyamakuru yavuze ko bakeneye ubuvugizi kugira ngo bahabwe ibiribwa nyuma yo kurumbya imyaka yabo

Mugenzi we na we ahamya ko ubuyobozi nibutagira icyo bubafasha ubuzima bwabo butazagenda neza, agira ati “nibatube hafi, kuko ubu ibishyimbo nta byo, n’iyo tugiye kubigura, ubu ikilo kimwe ni amafaranga maganatanu(500frs), mu gihe ubusanzwe muri aya mezi byabaga bihendutse, n’iyo ubiguze kubona ingereko ntibyoroshye”.

Umunyamakuru yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, buri gukora kuri iki kibazo ntitwabona ubuyobozi bw’akarere, ngo bugire icyo bwabitangazaho, kuko yaba Umuyobozi w’Akarere (Richard Mutabazi) ndetse n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, nta numwe wigeze yitaba telefone  mu nshuro zose umunyamakuru yabahamagaye.

Icyakora, ariko mu nama mpuzamahanga, yigaga ku bibazo bijyanye no kwihaza mu biribwa no kwirinda amapfa n’inzara by’umwihariko ku mugabane wa Africa, inama yabereye mu Rwanda muri iki cyumweru dusoje,  Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda Dr Geraldine MUKESHIMANA, yavuze ko ikibazo cy’inzara kiri mu mirenge itatu y’Akarere ka Bugesera ndetse n’imirenge itatu y’akarere ka Kayonza,  twose two mu Ntara y’Uburasirazuba, ariko ngo kikaba ari ikibazo kidakabije, gusa avuga ko hari ikigega kiteguye gufasha aba baturage bugarijwe n’ibura ry’ibiribwa, Minisitiri yagize ati “muri rusange mu gihugu nta kibazo cy’inzara gihari, uretse imirenge itatu yo mu karere ka Bugesera ndetse n’indi itatu yo mu karere ka Kayonza, ariko murabizi leta ihorana ikigega cyo kugoboka abaturage bahuye n’ikibazo nk’iki”

Ikibazo cyo kubura ibiribwa kubera izuba si ubwa mbere cyibasira utu turere two mu Burasirazuba, gusa hakibazwa impamvu cyibasira iyi ntara nyamara ifite ibiyaga byinshi, byakwifashishwa mu kuhira imyaka mu mirima. Uretse mu Rwanda ku mugabane wa Africa muri rusange, muri iyi myaka itatu ishize bitewe n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse n’intambara zikunze kwibasira ibihugu, haragenda hagaragara ibibazo nk’ibi by’inzara, biterwa no kuba abaturage bataragira ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ku buryo byibura mu bihugu byugarijwe n’iki kibazo ku isi 6 ari ibyo ku mugabane wa Africa, nk’uko icyegeranyo cyasohotse mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 kibigaragaza.

One Comment

  • Karisa Emmanuel

    Ariko aya mateka y’inzara mu Bugesera si aya nanone nibuka kera najyaga mbona abantu birirwa basabiriza mu gihugu bavuga ko ari abo mu Bugesera none se ko nk’ubu itangazamakuru ryagaragaje ikibazo ubu abayobozi bagiye kubikoraho iki, cyangwa ubu bagiye kubitekinika bavuge ko ari amapfa atari inzara. Uko byagenda kose ushonje ntiyihishira n’icyo kigega nibatubwire ibyacyo byibura abaturage bizere ko bashonje bahishiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up