
Mu itorero rya ADEPR hasohotse amabwiriza mashya asaba abayoboke bayo kuyagenderaho, ibi bije nyuma y’uruhurirane rw’ibibazo by’ingutu byagaragaye mu buyobozi bwa ADEPR bigatera abayoboke bayo guta icyizere kuri aba bayobozi bagaragaweho n’umugayo bamwe muribo bagakurwa ku bupasitoro bakanacibwa no muri ADEPR kuko batajya ku igaburo ryera.
Umunyamakuru wa impamba.com akimara kumenya iby’aya mabwiriza mashya,yabajije Rev.Karuranga Ephrem Umuvugizi wa ADEPR icyo aya amabwiriza mashya yo ku wa 16/03/2018 agamije, icyo aje gukemura ,maze agira ati” ni byo koko twashyizeho amabwiriza mashya avuguruye ashingiye no ku mirongo ya Bibiriya mu rwego rwo gukumira bimwe bitera abayoboke bamwe kwifatanya nabagira umugambi wo gusenya Itorero”.
Akaba yarashimangiye ko udashoboye kuyagenderaho bizamugiraho ingaruka, ati”twebwe nk’ ubuyobozi bukuru bw’Itorero, ibyaduteye kuvugurura no gushyiraho amabwiriza mashya azakomeza kurinda abayoboke mu byiciro bitandukanye mu rwego rwo kubaha umurongo mwiza uboneye wo kugenderaho kandi akabarinda kwisanisha nibigezweho no guhuzagurikishwa n’ibibashora mu gusenya Itorero ryabo ,Imitima yabo na sosiyete muri rusange”.
Rev.Karuranga Ephrem Umuvugizi wa ADEPR yagaragarije impamba.com ibitabo bitandatu bikubiyemo amabwiriza,amahame n’imyemerere ya ADEPR anasaba abayoboke kubisoma no kumenya ibirimo kugira ngo buri wese yitwararike ku ruhande.
1.Igitabo cya mbere kigizwe na paji 14 gikubiyemo amabwiriza ngengamyitwarire (Discipline) muri ADEPR .
2.Igitabo cya kabiri kigizwe na paji 55 gikubiyemo inyigisho ku mwuka wera, Abizera bashya n’Umurimo w’Uburirimbyi.
3.Igitabo cya gatatu kigizwe na paji 37 gikubiyemo ibijyanye n’Imihango n’Iminsi mikuru ya ADEPR.
4.Igitabo cya kane kigizwe na paji 44 gikubiyemo inyigisho z’Umuryango muri ADEPR.
5.Igitabo cya gatanu gifite paji 36 gikubiyemo inyigisho z’Abana n’Urubyiruko muri ADEPR.
6.Igitabo cya gatandatu gifite paji 26 gikubiyemo ibijyanye n’Imihango ikorerwa mu Itorero rya ADEPR
Ku ikubitiro, aya mabwiriza akimara gusohoka ntiyishimiwe n’agace karimo n’abahanzi bo muri ADEPR bavugaga ko yabakomye mu nkokora, bagaragazaga ko aya mabwiriza yabaguye nabi akanabavana ku mugati bajya guhaha mu nsengero.
Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem siko abibona kuko ashimangira ko ADEPR imaze kurambirwa kubona no kumva abakora ivugabutumwa ry’akajagari.
Abayoboke bamwe ba ADEPR baganiriye n’impamba.combatangaje ko bishimiye umurongo bahawe n’ubuyobozi bwabo bati” twe ntacyo adutwaye kuko dusanzwe tuzi kugendera ku mabwiriza y’itorero ryacu kandi
buri rugo rugira amabwiriza arugenga abavuga ko
babangamiwe, ni babandi baseta ibirenge bagahora bashaka gusenya ibyo batubatse, turifuza kurushaho
kwegera Imana cyane amabwiriza ntacyo adutwaye kuko abayoborwa n’Umwuka wera ntacyo amabwiriza abatwara kuko nubundi ahatari amategeko abantu bigira ibyigenge”.
Nibyiza kuri iyi nkuru yiki gitangazamakuru abenshi ntitwari tubizi ko hasohotse amabwiriza mashya avuguruye rwose Abayobozi ba ADEPR bakomereze aho kabone nubwo harimo abarwanya abandi aya mabwiriza haricyo azakora Ku myifatire ya benshi mukudushyira kumurongo
Abahanzi n’abasatuzi bihangane kuko abenshi muri bo bari bamaze kwirara.
bazatwigire nukuntu abadiyakoni banyuzwamo umweyo kuko usanga bateranya abarimu, apasitoro n’abashumba.
aya mabwiriza umuntu ashaka kuyatunga yayavana he?bazaturangire no mu burengerazuba tuyabone.
Murakoze.
Iyi mpamba.com yakoze
cyane kuko nti twari tuzi ko hasohotse amashya.
Gushyiraho imirongo ngenderwaho ni ngombwa , turabishyigikiye . Utazashobora kuyubahiriza nubundi azaba yaragiyemo afite ibindi ararikiye .
Njye ibi mbibona nko kwirwanirira.I am sorry yo say so.
Ngo utazayakurikiza bizamugiraho ingaruka?.Twari dukwiye kuyoborwa n,umwuka kurusha kuterwa ubwoba na rules and regulations. None se izi rules and regulations bazazisomera abakristo twese tuzimenye? Imana ikomeze itorero ryayo???
Ibi bitabo ko bitamuritswe kumugaragaro
bazabi lonshinge
ariko impamba yabitondetse kweri
njye ndi umuhanzi ariko aya mabwiriza sinayishimiye kuko ntitukinyegambura
Amabwiriza ADEPR yashyizeho ni sawa
Kuko muri
Ezekiyeli :33:6
Ariko umurinzi nabona inkota ije ntavuze impanda, rubanda ntiruburirwe, inkota niza ikagira umuntu irimbura wo muri bo azaba arimburiwe mu bibi bye, ariko amaraso ye nzayabaza uwo murinzi.’
Burya no mubantu 2 bagendera kumabiriza.
Ahubwo bitabo babiduhe tubigure natwe tubisome.
Aya mabwiriza nyafata nko gushaka gukomeza kurya imitsi abakirisitu nyuma yo kutubwira ngo dutange amafaranga yo kubaka hoteli Dove, ubu nanone wasanga bagiye kudutegeka kugura utudutabo banditse batabanje no kutugisha inama. ADEPR rwose genda waragowe