Rubavu: Abaturage bo mu Mujyi bahangayikishijwe no kubura amazi

Utu tumoto nitwo twifashishwa mu gutunda amazi mu Mujyi wa Rubavu

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Rubavu baravuga babangamiwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi, bakaba basaba ko bakorerwa ubuvugizi.

BADAGA Jean umwe mu baturage ba  Rubavu,avuga ko babangamiwe n’ibura ry’amazi mu mujyi, kuko na make aboneka bayarasanganya n’abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu,yavuze ko bitarenze mu Kuboza 2019 ikibazo cy’amazi kizaba kitakivugwa mu mujyi wa Rubavu kuko hari kubakwa urugomero rw’amazi ruzunganira uruhasanzwe, aho bizava kuri metero kibe ibihumbi umunani bikagera kuri metero kibe ibihumbi makumyabiri na bitatu(8000m³_23000m³).

Urwo rugomero rw’amazi ruri kubakwa mu Murenge wa Rugerero

Meya wa Rubavu yakomeje asaba abaturage gukoresha amazi make ahari bakanoza isuku kugeza icyo ikibazo gikemutse.

Ku kijyanye n’abaturage ba Goma bavoma amazi mu Rwanda yavuze ko kizira kwimana amazi mu muco nyarwanda.

Yakomeje avuga ko ingano y’amazi ajya muri Congo izwi kandi yagenwe ku buryo bitazateza ikibazo ku baturage ba Rubavu.

Urwo rugomero rw’amazi ruri kubakwa mu Murenge wa Rugerero ahazwi nko ku Gihira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up