
Ikinyamakuru impamba.com kigiye kubagezaho urutonde rw’abahanzi barindwi b’Abanyarwanda babica bigacika baba mu mahanga, bakunzwe ndetse n’indirimbo zabo zifatwa nk’izibihe byose.
1.KAYIREBWA CECILE
Kayirebwa Cécile ni umuhanzi w’Umunyarwanda ubarizwa mu Bubiligi, indirimbo ze nka Umunezero,Tarihinda, Cyusa, Inzozi, Inkindi, Urusamaza, n’izindi zifatwa nk’iz’ibihe byose bitewe n’akamaro zagiriye sosiyete nyarwanda. Indirimbo za Kayirebwa zamamaye mu Rwanda no mu mahanga ku buryo n’amaradiyo yo mu Burayi acuranga indirimbo ze.
Kayirebwa Cecile yavutse tariki ya 22 Ukwakira 1946 mu mujyi wa Kigali, akaba avuka mu muryango w’abahanzi nk’uko imbuga zitandukanye za internet zibitangaza.
Mu mwaka wa1994, yasohoye CD ye ya mbere yise “Rwanda” muri “Globe Style” (inzu itunganya umuziki y’Abongereza), aho yaje gukora ibitaramo byinshi muri Afurika. Igitaramo cyose Kayirebwa yitabira mu Rwanda cyitabirwa n’abantu benshi bo mu ngeri zitandukanye.
2. SAMPUTU JEAN PAUL
Kuri uru rutonde ku mwanya wa kabiri haza Jean Paul Samputu, umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’Umunyarwanda ufite n’indirimbo zakunzwe zifatwa nk’iz’ibihe byose nka: Twararutashye, Nimuze tubyine n’izindi. Samputu Jean Paul yegukanye igikombe cya KORA Award muri 2003.
Samputu akaba yanaririmbye indirimbo yakoreye mu Bwongereza yitwa ‘Rwandan Dream’, iyi akaba yarayiririmbanye n’Umwongereza mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuhanga bwe ndetse n’ubutumwa bukubiye mu bihangano bye, byatumye Samputu yamamara mu Rwanda ndetse azenguruka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi na Amerika.
3. IDI RAS BANAMUNGU
Uyu ni umuhanzi w’Umunyarwanda ubarizwa muri Australia ukoresha injyana ya Reggae n’indi yise “Shakalaka Doo” ni umwe mu bamaze kubaka izina ndetse akaba atumirwa mu bitaramo bitandukanye bibera mu bihugu bitandukanye. Alubumu ye yise “I Am Messenjah” iriho indirimbo 10 ni imwe muzikunzwe.
Ras Banamungu n’itsinda rye rya “Det-n-ators International” muri Gicurasi 2019 bahawe igihembo na “Akademia Music Award” kubera alubumu yitwa “I Am Messenjah” iri mu njyana ya Reggae. “Akademia Music Awards” akaba ari urwego rushinzwe kuzirikana abahanzi bafite impano bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi, ndetse ikabaha igihembo kubera ubwiza bw’ibihangano byabo.
Ras Banamungu ubuhanzi abubangikanya n’akazi akora ka buri munsi k’ubuvuzi, aho ubuhanzi abwifashisha no mu buvuzi (Music Therapy).
4. Alain Muku
Alain Mukurarinda (Alain Muku) yamenyekanye cyane mu Rwanda mu buhanzi nko mu ndirimbo Murekatete ndetse no mu nzego z’ubutabera aho yigeze kuba umuvugizi w’ubushinjacyaha.
Alain Muku ubu abarizwa muri Cote d’Ivoire we n’umuryango we, ariko ubu izina rye ryongeye kugaruka mu matwi y’Abanyarwanda nyuma yo kumenyekanisha impano y’umuhanzi Nsengiyumva umaze kwamamara mu ndirimbo “Igisupusupu”, Icange na Rwagitima.
Umuhanzi Nsengiyumva ubu aririmbira za miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe mbere yaririmbiraga igiceri cya 50Frs na 100Frs, byose abikesha ubufasha yahawe na Alain Muku, ubu utakiba mu Rwanda nubwo ahaza rimwe na rimwe.
5. MEDDY
Umuhanzi Ngabo Médard bita Meddy mu Rwanda yatangiye kumenyakana mu ndirimbo nka Amayobera, Akaramata,Inkoramutima n’izindi nyuma yo kujya muri Amerika nabwo yakomeje ubuhanzi ahimba indirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda nka: Nasara, Ntacyo nzaba yaririmbanye na Misigaro Adrien, All Night, Holly Spirit n’izindi.
Meddy uko gukomeza ubuhanzi byatumye akomeza gukundwa mu Rwanda no gutumirwa mu bitaramo nk’umuhanzi ukunzwe kandi wubashywe, agahembwa akayabo k’amadolari.
Meddy yatumiwe mu gitaramo cya Primus Guma Guma Superstar cya 2017, aho byavuzwe ko yishuwe asaga ibihumbi 60 by’Amadolari asaga miliyoni 50 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.
6. The Ben
Mugisha Benjamin bita The Ben yamenyekanye mu ndirimbo Amahirwe ya nyuma, Ese ni byo n’izindi, nyuma yo kujya muri Amerika ntiyasubiye inyuma mu buhanzi bwe.
The Ben ukoresha injyana ya RnB/Pop akigera muri Amerika yabanje gusa n’uwibagiranye igihe gito, ubwo yari akirwana no guhanga ubuzima bushya.
Nyuma The Ben yongeye gukundwa mu ndirimbo nka Ko nahindutse, I’m In Love n’izindi.
The Ben yakomeje gukundwa n’Abanyarwanda bo mu mpande zitandukanye ari na ko yitabira ibitaramo bibera mu bihugu bitandukanye.
Muri 2017 The Ben mu Rwanda yitabiriye igitaramo kibanziriza umwaka kizwi ku izina rya “East African Party” cyitabirwa n’abantu benshi baje ari we bashaka kureba aho aririmba.
7. MISS SHANNEL
Miss Shannel mu Rwanda yakunzwe mu ndirimbo Ndagukunda byahebuje, Ndarota n’izindi.
Miss Shannel yakoranye indirimbo na Wyre wo muri Keny na Mesach Semakula wa Uganda, yatwaye Salax Award muri 2009 aba na mwalimu wa muzika mu Bufaransa.
Uyu muhanzi usibye kuririmba yanamenyekanye mu gukina filimi.
Shanel yagaragaye muri filimi y’Umunyarwanda Joël Karekezi yitwa ‘The Mercy of the Jungle’ yaje no kwegukana igihembo gikomeye mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Chicago.
Tariki ya 2 Kanama 2014 nibwo Nirere Ruth uzwi ku izina rya Miss Shanel yasezeranye imbere y’Imana na Guillaume Favier wo mu Bufaransa.
Nyuma yo gukora ubukwe ntiyasubiye inyuma mu buhanzi bwe, kuko muri 2019 yashyize hanze indirimbo yitwa “Atura” ayikorera n’amashusho (clip video) ikaba imara minota ine n’amasegonda 27, mu bayigaragaramo harimo n’abakinnyi ba filimi bazwi mu Rwanda. Muri iyi ndirimbo ‘Atura’ Shanel aririmba akangurira umugore kwatura ibimukorerwa kugira ngo ihohoterwa akorerwa rirangire.
Komez’utsinde Ras Banamungu. Tukur’inyuma. I bihangano byawe n’umwimerere
Uyumurasta Ras Banamungu ndamwibuka mwishyirahamwe ryitwaga AJURK inyanyamirambo, batwishyuriye amashuri Imana izakomeze ibanenawe