Ndahiro w’i Musanze ufite ubumuga yihangiye umurimo mu mafaranga yakuye mu mukino wa Sitting Volleyball

Ndahiro Jean Claude umukinnyi wa Sitting Volleyball na Football Amputee aha ni imbere ya Salo ye

Ndahiro Jean Claude wo mu Karere ka Musanze ufite ubumuga bw’ingingo yashinze salo yo kogosha (salon de coiffure) yise “Daddys Saloon” abikesha amafaranga yakuye mu ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball.

Ndahiro akina Sitball, Sitting Volleyball (Volleyball abafite ubumuga bakina bicaye), akanakina umupira w’amaguru (Football Amputee) aho ikipe ya Musanze ari yo iri ku mwanya wa mbere.

Ikinyamakuru impamba.co cyasuye Ndahiro Jean Claude aho afite salon yo kogosha abantu ndetse ikaba iri no muri salo zikunzwe aho akorera mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve aho bita mu Gashangiro avuga ko gukina ari bwo buzima bwe ndetse n’ibyo yagezeho abikesha gukora siporo.

Ndahiro avuga ko muri 2017 akiri umunyeshuri, ari bwo yagize igitekerezo cyo gushinga salo kuko hari inshuti ze zakoraga muri salo nawe rimwe na rimwe akajya  kubyiga.

Ndahiro Jean Claude

Ndahiro yagize ati “igitekerezo cyo gushinga Salo yitwa Daddy’s Saloon ni uko hari inshuti zanjye zajyaga kogosha nanjye rimwe na rimwe nkajya njya kubyiga noneho rimwe ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball ibona itike yo kujya gukina igikombe cy’isi mu Buholande, MINISPOC iduha “prime” (agahimbazamusyi) kubera ko ari bwo narinkirangiza ishuri nta kintu mfite cyo gukora, igitekerezo cyo gushinga salo ni aho cyavuye”.

Ndahiro avuga ko gukina bifite akamaro kuko siporo ituma umuntu asabana n’abandi ubu ikaba igeze n’aho yinjiriza umuntu amafaranga, akaba asaba abantu bafite ubumuga gukora siporo kuko ifite aho yakura umuntu ikagira n’aho yamugeza.

Abogosha muri Daddy’s Saloon ya Ndahiro Jean Claude

Muri 2017 ubwo u Rwanda rwakatishakaga itiki yo kwitabira igikombe cy’isi cya Sitting Volleyball cyakiniwe mu Buholande, ikipe y’abahungu yabaye iya kabiri, nyuma Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) igenera buri mukinnyi miliyoni ebyiri z’amafanga y’u Rwanda mu rwego rwo kubashimira, naho ikipe y’abakobwa yabaye iya mbere buri umwe agenerwa agahimbazamusyi ka miliyoni 3.

Nyuma y’izo miliyoni 2 Ndahiro yahawe nibwo yahise atangiza salo, iri mu zikunzwe mu Gashangiro.

Iyi Salon amakuru ikinyamakuru impamba.com cyashoboye kumenya ni uko yinjiriza Ndahiro ku munsi amafaranga ari hagati y’ibihumbi 4 na 5,000Frs.

Ndahiro yicaye muri Salon ye yokogosha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up