IPAR na Access to Finance Rwanda bamuritse igitabo kigaragaza inzitizi umuhinzi agihura nazo

Abitabiriye umuhango wo kumurika iki gitabo kivuga buhinzi mu Rwanda bafashe ifoto y’urwibutso

Ikigo cy’Ubushakashatsi (IPAR Rwanda) gifatanyije na Access to Finance bashyize ahagaragara igitabo gikubiyemo ibikorwa byose bijyanye no gutanga inguzanyo mu buhinzi.

Ubu bushakashatsi bukubiye muri iki gitabo cya page 94 cyiswe “Rwanda Agriculture Finance Year Book” bwakozwe hagati y’umwaka wa 2017-218 bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2019 muri Kigali.

Eugenie Kayitesi, Umuyobozi Mukuru wa IPAR yatangarije abanyamakuru ko mu bushakashatsi bakoze bakusanyije amakuru ajyanye n’ukuntu ubihinzi buterwa inkunga mu Rwanda, mu rwego rwo kubavana mu bukene babatera inkunga.

Umuyobozi wa IPAR avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye nk’ibigo by’imari iciriritse, imiryango itari iya Leta n’indi kugira ngo  urwego rw’ubuhinzi rutezwe imbere.

Kayitesi Eugenie avuga ko bateganya no gukora ubundi bushakashatsi, ariko ubushobozi nibuboneka, yagize ati “tugamije kugira ngo Abanyarwanda bamenye ibintu bishya biri gukorwa mu buhinzi, ukuntu ubuhinzi bwashyirwamo amafaranga (financed)” kuko niyo “sector” nini itunze Abanyarwanda”.

Eugenie Kayitesi, Umuyobozi Mukuru wa IPAR

Eugenie Kayitesi, Umuyobozi Mukuru wa IPAR avuga ko Abanyarwanda bakora ubuhinzi bakwiriye kumenya amakuru y’ukuntu amafaranga aboneka n’uko kubaka ubushobozi bikorwa.

Ubu bushakashatsi bwa IPAR na Access to Finance Rwanda bugaragaza ko abahinzi nta makuru bafite bigatuma batabona inguzanyo.

Jean Bosco Iyacu, Umuyobozi Wungirije wa Access to Finance Rwanda yavuze ko muri ubu bushakashatsi basanze ikibazo gikomeye kiri mu buhinzi nk’urwego rutunze Abanyarwanda nta mafaranga menshi ajyamo.

Jean Bosco Iyacu, Umuyobozi Wungirije wa Access to Finance Rwanda

Iyacu yagize ati “turakangurira ibigo by’imari byose y’uko byashyirwamo imbaraga mu gufasha abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo zijyanye n’ibyo bakeneye kandi tukayizamura kugira ngo n’ubukungu bwiyongere”.

Yakomeje asaba za banki n’ibigo biciriritse kwegera abahinzi kugira ngo batezwe imbere n’ibyo bakora.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Gatatu
Herekanywe igitabo cyagaragaje ko abahanzi batorohewe no kubona inguzanyo
Bamwe batanze ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up