Ndayambaje Karima Augustin, Gitifu w’Akagari ka Biryogo mu Murenge Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aratungwa agatoki mu gusenya Koperative yitwa “United Street Promotion Coperative” (USPC) izwiho gucuruza ibihangano by’abahanzi no kubirengera, agashyigikira iyitwa “Unity Gospel Music” (UGM) ikorana n’abahanzi baririmba indirimbo z’Imana, bivugwa ko itagira ipatanti, ikaba itanatanga umusoro.
Ikinyamakuru impamba.com kikimara kumva aya makuru muri aka Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, cyegereye abanyamuryango b’iyi koperative “United Street Promotion” ikora ibyo kugurisha no gucuruza ibihangano muri rusange by’abahanzi mu nyubako ya “Maison trésor” mu Biryogo, bavuga ko batabaza inzego za leta kugira ngo zibarenganure.

Ushyirwa mu majwi mu gushaka gusenya iyo Koperative ifasha abahanzi ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Biryogo ari we Augustin Ndayambaje Karima ufatanyije n’abandi bantu bivugwa ko bigeze gukora mu nzego zishinzwe umutekano.
Umwe mu banyamuryango ba Koperative “United Street Promotion” ikinyamakuru impamba.com kitifuje gutangaza amazina ye yagize ati” twebwe tumaze guhomba kubera Gitifu w’Akagari utazi neza ikibazo cyacu, wivanga mu kazi kacu akanavuguruza RIB, kandi dukora mu buryo buzwi”.

Umuyobozi Mukuru wa Koperative “United Street Promotion” ari we Munyurwa Festus yagize icyo atangaza ku bibazo bafite agira ati” Gitifu wa Biryogo afite umugambi wo gusenya koperative yacu turasaba Leta kudutabara ku karengane dukorerwa n’Akagari ku kibazo kiri hagati yacu nka Koperative “United Street Promotion” na “Company” yitwa UGM (Unity Gospel Music) yatwambuye ikanga no kuva mu nzu yacu, ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ku itariki ya 25 Nyakanga 2019 afatanyije n’abo bagendana mu modoka, yatwandikiye ibaruwa itwirukana aho gusohora Nibamureke Valens wa “Unity Gospel Music” wafatiriye inzu yacu akanga no kutwishyura, kandi iki kibazo Valens yarakijyanye muri RIB ku cyicaro gikuru cyayo”.
Umuyobozi w’Akagari ka Biryogo, ntiyemeranya n’iyi koperative imushinja kuyisenya akaba avuga ko kubaha integuza (préavi) yashishoje kandi ko nta karengane abibonamo kuko yanze ko bakomeza kurwanira mu nzu bakoreramo.
Munyurwa Festus uyobora Koperative United (USP) we yahise ahakana ibyo Gitifu abashinja, ati”nta mirwano yahabereye”.
Nibamureke Valens ufite kampani yitwa “Unity Gospel Music” we arashinja “United Street Promotion” kunyereza umutungo ungana na 37.000.000frw ndetse bikaba bizwi n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative (RCA).
Gusa ngo ibi bikaba bizana urujijo kuko iyi RCA avuga yamwiyamye ko nakomeza kubangamira no kuvogera imikorere ya koperative “United Street Promotion” azabihanirwa.

Dore bimwe mu bibazo umunyamakuru yabajije Gitifu w’Umurenge wa Nyarugenge ari we Ingabire Fanny nyuma yo kumva bimwe mu bibazo bivugwa muri kamwe mu tugari tw’Umurenge wa Nyarugenge.
1.Ibi bintu byo gusenya koperative “United Street Promotion” urabizi? Niba mutabizi ni izihe ngamba mufite mu kubikurikirana no kubikemura ?
2.Executif w’Akagari ka Biryogo afite ububasha bwo kuvuguruza ibirego biri mu Bugenzacyaha (RIB) cyangwa ni mwe mwamuhaye ubwo bubasha?
Gitifu w’Umurenge wa Nyarugenge Ingabire mu gusubiza yagize ati” ndi mu nama kandi ibyo bintu byose umbajije ntabyo nzi ngiye kubikurikirana”.
