Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yakiriye abakinnyi ba Beach Volleyball mbere yo kujya mu Buyapani

Amb Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempike aganiriza abakinnyi ba Volleyball ikinirwa ku musenyi

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR), Amb. Munyabagisha Valens yakiriye ikipe ya Volleyball ikinirwa ku musenyi (Beach Volleyball) mbere yo kwitabira umwiherero (training camp) mu gihugu cy’Ubuyapani mu mujyi wa Hachimantai.

Mu ijambo rye, Perezida, Amb. Valens yasabye abakinnyi kuzakoresha neza amahirwe bahawe yo kwitoreza mu gihugu kizakira imikino Olempike 2020 (Olympic Games 2020) anabasaba kuzahagararira neza u Rwanda.

Ikipe ya Beach Volleyball igizwe n’abakinnyi 8 n’abatoza 2 yahagaurutse uyu munsi aho yasanze ikipe y’abakinnyi basiganwa ku magare no gusiganwa ku maguru.

Amb. Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempike

Uyu mwiherero (Trainig Camp) ukozwe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano Komite Olempike y’u Rwanda yasinyanye n’Umujyi wa Hachimantai hagamijwe gufasha igihugu cy’u Rwanda gushakisha itike y’imikino Olempike 2020 ndetse no kwitegura imikino Nyafurika iteganyijwe kuva tariki 19-31 Kanama 2019 muri Morocco.

Aba bakinnyi baganirijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2019.

 

Ni inkuru dukesha Komite Olempike ishami rishinzwe imenyekanishabikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up