INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA BUCYANA ABDOU RUSABA GUHINDURA IZINA

Uwitwa BUCYANA Abdou, mwene SEKAMANA Gemus na MUKAKIMENYI Jeannette, utuye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Kindama, Umurenge wa Ruhuha, Akarere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba, uboneka kuri no 0788447628.

Yasabye uburenganzira bwo guhindura amazina asanganywe BUCYANA Abdou, akongeraho SEKAMANA akitwa BUCYANA Abdou SEKAMANA mu Irangamimerere.

Impamvu atanga ni uko  izina SEKAMANA ari izina rikomoka kuri se, akaba yari asanzwe aryitwa ariko ntiryandikwa mu byangombwa bye nko mu Rwandiko rw’Abajya mu mahanga n’aho yakoraga bityo akaba yifuza kurigira mu byangombwa bye byose nk’uko yari yarayiswe n’ababyeyi be.

Akaba asaba kwemererwa, binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, kongera izina SEKAMANA, mu mazina asanganywe BUCYANA Abdou, bityo akitwa BUCYANANA Abdou SEKAMANA mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo inyandiko ye y’Ivuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *