
Abatuye mu Kagali ka Kagomasi mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, bakomeje kuvoma amazi mu kiyaga cya Rumira kirimo Imvubu n’ingona, none baratabaza.
Iyo ugeze mu Kagali ka Kagomasi gaherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, abaturage baho bagusanganiza ibibazo byo kuba badafite amazi muri aka kagali, nyamara hari urugomero rutanga amazi rwubatswe ku mugezi wa Kanyonyomba rumaze iminsi rutangiye gutanga amazi mu Murenge wa Gashora no mu mirenge bihana imbibi, utundi tugali twahawe amazi naho akabo ntikayahabwa.
Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru impamba.com, ubwo cyahageraga kibasanze ku kiyaga cya Rumira, batangaje ko bavoma muri iki kiyaga amazi bakoresha ari nayo banywa, kandi iki kiyaga kirimo Imvubu n’ingona.
Umwe mu baturage b’Akagari ka Kagomasi mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “utundi tugali baduhaye amazi, Kagomasi yo barayisimbuka, ubu dusangira amazi n’imvubu n’ingona, hari igihe uza kuvoma ugakubitana n’izi nyamaswa”.
Undi mugenzi we na we yungamo ko bamaze kwakira kuvoma muri iki kiyaga, agatanga icyifuzo ko ubuyobozi bw’akarere bwakwiga ku kibazo cyabo, bukabaha amazi nabo, agira ati “twabibwiye abayobozi batwizeza kugira icyo babikoraho, nyamara na n’ubu amazi yaheze mu kirere, nta yandi mahitamo dufite uretse kuvoma muri iki kiyaga, nubwo kirimo izi nyamaswa z’inkazi”.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, avuga ko kuba Akagari ka Kagomasi kataragejejwemo amazi, byatewe n’itiyo yakajyanagamo amazi yacitse ubwo muri aka kagali hakorwagamo umuhanda, gusa ngo ni ikibazo akarere kazi, kandi kari gushakira umuti.

Madame Angelique agira ati “ubu sinavuga igihe iki kibazo kizaba cyacyemukiye, ariko turabizeza ko turi kuganira n’ikigo gishinzwe amazi (WASAC), kugira ngo nabo bahite babona amazi, kandi turabizeza ko bitazatinda”.
Uyu muyobozi mu karere ka Bugesera ushinzwe ubukungu, asaba aba baturage ko mu gihe iyi tiyo itarasanwa, baba bifashisha amazi yo mu tundi tugali bahana imbibi n’ubwo hari abo turi kure yabo, mu rwego rwo kwirinda ko bahura n’izi nyamaswa z’inkazi.
Uruganda rwa Kanyonyomba rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na metero cube ibihumbi bitanu(5000) ku munsi, rwaje rusanga uruganda rwa Ngenda, rwunganirwaga n’isoko ya Rwakibilizi, zikaba ari zo nganda zatangaga amazi mu Karere ka Bugesera kose.