
Abagize Koperative Twiteze Imbere Nyabigoma (KOTINYA), y’abafite ubumuga, ikora ubuhinzi n’ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi mu Karere ka Musanze baravuga ko bamaze imyaka 15 bakora ubu butubuzi bw’imbuto batabifitiye amahugurwa, bagirwaho ingaruka zo kutabona umusaruro bifuza, Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko ingengo y’imari yo guhugura aba bahinzi yateganyijwe muri uyu mwaka.
Ubuyobozi bwa KOTINYA bukuriwe na Ndabateze Felicien,butangaza ko iyi Koperative yatangiye muri 2004, igizwe n’abafite ubumuga bagera muri 54, ikabamo n’abadafite ubumuga 31.

Ndabateze avuga ko bakeneye ubuvugizi kugira ngo ibigo bifite aho bihurira n’ubuhinzi nka RAB bibahe amahugurwa kuko kuva batangira muri 2004 ntayo barahabwa.
Nshimiyimana Michel ufite ubumuga bw’ingingo watangiranye na Koperative KOTINYA, avuga ko iyi Kopetative yafashije abanyamuryango kubona imbuto, ariko bagifite imbogamizi zo kuba nta mahugurwa bahabwa.

Nshimiyimana yagize ati “amahugurwa kutayabona bituma duhomba byinshi kuko niba wenda uhinga nk’ibirayi ushobora gukoresha ifumbire nke bikaba bibi ibirayi ntibyere kandi wanakoresha nyinshi ntibyere, rero twebwe dukeneye amahugurwa yo kumenya urugero rw’ifumbire twajya dukoresha noneho ibirayi bikera nezakandi n’imiti tugura iyo twakoreshaga mbere tutaraza muri Koperative, mbese ntabumenyi buhagije dufite, noneho ibirayi tukabikingira imiti tubonye duhuguwe twamenya imiti ibyibushya iburayi, iyo twakoresha imvura yabaye nyinshi, izuba ryabaye ryinshi kandi bigatuma ubuhinzi butera imbere kandi tukabona inyungu nyinshi”.

Habyarimana Jean Damascène, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yatangarije abanyamakuru ko mu mahugurwa yateganyijwe muri uyu mwaka ko harimo n’ayabafite ubumuga bakora ubuhinzi bw’ibirayi mu rwego rwo kubongerera ubumenyi kuko uko ibikorwa byiyongera ari na ko n’ibikorwa bishya biba byaraje kandi bisaba tekiniki (technique).
Meya w’Akarere ka Musanze yagize ati “abibumbiye mu mashyirahamwe y’ubuhinzi ni inshingano tugomba kubafasha, uno mwaka nagira ngo nongere mbishimangire hari n’amafaranga ateganyirijwe amahugurwa y’abahinzi”.
Uyu muyobozi avuga ko ayo mahugurwa azatangwa na Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano zayo (MINAGRI).
Koperative KOTINYA ikorera mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
