
Arnaud Ntamvutsa, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyamakuru ba Gikristo mu Rwanda (Christian Media Forum-CMF), akaba n’umuyobozi wa Urugero Media Group Rwanda, arakora ubukwe na Umutoniwase Jane bakunda kwita (Tonny) w’umuririmbyi muri “Kingdom of God Ministries” kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2019, mu Mujyi wa Kigali.

Gusezerana imbere y’ Imana biraba saa munani n’igice ku Kicukiro mu Kagarama muri “Eglise Evangelique des Frères en Christ” naho abatumiwe bakaba bagomba kwakirirwa muri Rainbow Hotel mu Karere ka Kicukiro.
Bitegenyijwe ko ubukwe bwa Arnaud Ntamvutsa na Tonny bugomba kwitabirwa n’ ibyamamare bitandukanye.
