
Ikipe yo mu kigo cya New life Christian Academy mu bahungu yo mu Karere ka Kayonza niyo yakatishije itike mu mupira w’amaguru yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’aka Karere bita FEASSA izabera muri Tanzaniya muri Kanama 2019, naho mu mukino wa Volleyball mu bakobwa ikipe yabonye itike ni iya Ecole Primaire ya KARAGARI yo mu Karere ka Gicumbi.
Saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2019 nibwo mu kigo cy’amashuli cyitiriwe Mutagatifu Yozefu mu Karere ka Muhanga hakinwe umukino wa nyuma muri Volleybal hagati y’ikipe y’abakobwa biga kuri Ecole Primaire KARAGALI yo mu karere ka GICUMBI n’urukundo Learning center yo mu karere ka Muhanga.
Uyu ni umukino wabaga mugihe kuri stade ya Muhanga naho hari kubera uwa football wahuzaga ikipe yabahungu biga kuri , Newlife Christian academy y’I kayonza na Gs Kicukiro.

Aya ni amarushanwa Ubuyobozi bw’imikino mu mashuli buvuga ko yahuye n’imbogamizi zirimo kumenya imyaka nyakuri y’abana batarengeje 15 cyane ko abari bemerewe kwitabira aya marushanwa ari abana bari munsi y’iyimyaka.
Bamwe mu banyeshuli n’abatoza babo bashima kuba harashyizweho aya marushanwa ariko bakanenga uburyo imyaka y’abana ipimirwa mu gihagararo kugira ngo bemererwe gukina.
Padiri Gatete Innocent Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuri mu Rwanda avuga ko iki kibazo cy’uburyo bwo gusuzima imyaka y’abakinnyi kiri gufatirwa ingamba, ati” iki kibazo turi kugishakira umuti kugira ngo tujye tubasha no kumenya abakora amanyanga bagashaka gukinisha abana barengeje imyaka y’abari mu cyiciro kiba kiri mu marushanwa kandi abo bizajya bigaragara ko bayakoze bazajya babihanirwa kuko buri mwana bitewe n’icyiciro cy’imyaka afite cyateguriwe amarushanwa″.

Ikibazo cyo kuzana abana b’abanyeshuli barengeje imyaka nubwo kinengwa n’abayobora siporo yo mu mashuli Abanza ,uburyo imyaka ibarwa nabyo binengwa n’abitabira aya marushanwa.
Ahabereye umukino wa nyuma w’amarushanwa yo mu bigo by’amashuli abanza I Muhanga iki kibazo cyatumye amakipe akinisha abakinnyi batagira abasimbura.
Mu bakobwa ikipe ya Volleyball ya KARAGALI mu Karere ka Gicumbi niyo yabonye iyi tike yo kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa y’ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba bita “FEASSA” azabera muri Arusha muri Tanzania, aho byitezwe ko azatangira kuwa 16 Kanama 2019 nyuma yo gutsinda Urukundo Learning Center yo mu Karere ka Muhanga amaseti 3-0.
Mu gihe mu bahungu muri Footbal , New life Christian Academy yo mu Karere ka Kayonza izahagararira u Rwanda mu mashuri abanza nyuma yo gutsinda Groupe Scolaire ya Kicukiro ku mukino wa nyuma , iyitsinze penalite 4 kuri 2 nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe.