
Muhitira Felicien bakunze kwita Magare, mu Rwanda ubarizwa mu ikipe ya “Mountain Classic Athletics Club” yongeye kuba uwa mbere mu isiganwa ribera mu Bufaransa rizwi ku izina rya “Semi Marathon Marvejols-Mende” ryabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2019.
Magare yabaye uwa mbere mu kwiruka 22,400KM akoresha isaha imwe, iminota cumi n’itatu n’amasegonda cumi n’ane (1h, 13min, 14sec) mu gihe iri siganwa ryarimo abakinnyi basaga 1,500.
KANDA HANO UREBE UBURYO MAGARE YANIKIYE ABANDI MU BUFARANSA
Ku mwanya wa kabiri haje umukinnyi uturuka muri Uganda witwa CHEPKOROM Ezakiel wakoresheje isaha 1 iminota 14 n’amasegonda 24, ku mwanya wa gatatu haza BETT Bernard wo muri Kenya wakoresheje isaha 1 iminota 14 n’amasegonda 52.
Magare kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2019, yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko gutsinda iri siganwa rya “Semi Marathon Marvejols-Mende” byamutunguye akurikije imbaraga z’abakinnyi baryitabiriye ati “bari abakinnyi beza kandi benshi kubasiga numvaga ari ibintu biri bungore cyane”.

Avuga ko abo bakinnyi buri umwe yumvaga ashaka gusiga umaze kuritsinda kabiri, biramuvuna ariko kuko arizi bituma abasiga nk’umukinnyi uturuka mu gihugu cy’imisozi miremire. Mu byamugoye ni izuba ryinshi ariko yishimira ko yaritsinze kuko ubu anitegura kwitabira shampiyona y’isi ky’imikino ngororamubiri.
Magare si we Munyarwanda gusa wigaragaje mu isiganwa rya “Semi Marathon Marvejols-Mende” kuko mbere ye undi munyarwanda wakunze kuza mu myanya ya mbere muri iri siganwa ni Hakizimana Gervais wigeze gukinira ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri”.

Isiganwa rya “Semi Marathon Marvejols-Mende” ryatangiye muri 1973 mu Bufaransa.