Rubavu: Inka enye zatanzwe muri gahunda ya Girinka zaribwe

Imwe mu nka yatanzwe muri gahunda ya Girinka mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu

Inka enye zatanzwe muri gahunda ya Girinka mu Murenge wa Nyakiriba, Akagari ka Kanyefurwe, Umudugudu wa Muhira ho mu Karere ka Rubavu zaribwe, hakekwa ko zagambaniwe n’abazihawe muri Gahunda ya Girinka.

Mu bagambaniye izo nka harakekwamo babiri na bo bari mu bahawe inka muri Gahunda ya Girinka, nyuma yo kwanga kujyana inka bahawe ahitwa mu “Gikumba” aho zicungirwa umutekano nyuma y’uko mu Murenge wa Nyakiriba hasigaye hagaragara cyane ubujura bw’inka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanyefurwe ari we Twagirayezu Bosco yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko abagabo batatu bakekwaho kwiba izo nka ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama mu gihe iperereza rigikorwa.

Abantu batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanama nyuma yo gukekwaho gukorana n’abajura bibye izo nka enye barimo: Habyarimana Jean Paul wari ufite inka imwe yahawe muri gahunda ya Girinka, Nkunzurwanda Venant wari ufite inka imwe akagira n’izindi ebyiri yari aragiriye abandi zatanzwe muri gahunda ya Girinka.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyakiriba bavuganye n’ikinyamakuru impamba.com bavuze ko hari abahabwa inka nyuma aho kuzorora ngo zibafashe kugira ngo bagire ubuzima bwiza, ahubwo bagakorana n’abajura bamara kuziba bagafata iya mbere mu gutabaza ngo abajura babye inka kandi ari bo babiri inyuma, ari na yo mpamvu bamwe bahise batabwa muri yombi.

Si ubwa mbere mu ri uyu Murenge wa Nyakiriba havuzwe ubujura bw’inka nk’uko ikinyamakuru impamba.com cyabitangaje mu inkuru yo ku itariki ya 24 Mata 2019.

Kubera ubujura bukabije bw’inka abaturage ngo bagiriwe inama yo kuzikusanyiriza ahantu hamwe hazwi ku izina ryo ku “Gikumba” kugira ngo babashe kuzirindira umutekano, ari na yo mpamvu muri aba batatu bakekwa harimo abafunzwe bazira ko batigeze bajyana inka zabo ku Gikumba.

Ubu bujura bw’inka bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku Kane tariki ya 17 Nyakanga 2019.

Rubavu: Abashumba bafashwe bamaze kwica inka y’umuturage (Amafoto)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up