Maraba:Yatangije igikorwa cyo koroza ababyeyi bafite abana bafite ubumuga

Enock atanga ihene

Umuhanzi Enock Hagumubuzima, uvuka mu Murenge wa Maraba Akarere ka Huye,  ari gufasha imiryango ifite abana bafite ubumuga mu gikorwa cyo kuboroza ahereye ku matungo magufi(ihene), ibi akabikora nta bushobozi buhambaye afite.

Igikorwa cyo koroza imiryango ifite abana bafite ubumuga, umuhanzi Enock Hagumubuzima usanzwe atuye mu mujyi wa Kigali, avuga ko kiri muri gahunda yihaye yo kuvuganira abafite ubumuga, dore ko aririmba indirimbo zibavuganira, ku ikubitiro akaba yarahereye ku miryango 34 ituye mu Murenge wa Maraba.

Ku ruhande rw’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, bavuga ko nubwo kurera abana bafite ubumuga bitaborohera, ariko amatungo bahawe aziye igihe, kandi bazayitaho neza, bigatuma abana babo ubuzima bwabo bumererwa neza.

Nyiraminani Francine, ni umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga, agira ati “ nta tungo nagiraga, dore ko n’ubuzima buba butatworoheye, iri tungo bampaye nzaryitaho, bizatume umuryango wanjye atera imbere kandi rimfashe kwita ku Mwana  wanjye”

Mugenzi we Mukandungutse Virgenia, na we avuga ko nta tungo(Ihene) yagiraga, ariko kuba aribonye arizera ko rizamufasha kwiteza imbere, “iyi hene mpawe izamfasha gutera imbere, kandi nta kizatuma ntita ku mwana wanjye nubwo afite ubumuga”

Aba babyeyi hamwe n’abandi baganiriye n’ikinyamakuru impamba, bavuga ko aya matungo niyororoka nabo bazafasha abatayafite kuyabona

Enock ufashe mikoro

Ku ruhande rwa Enock HAGUMUBUZIMA, watangije igikorwa cyo kwita ku bafite ubumuga dore ko asanzwe ari n’umuhanzi byumwihariko uhanga indirimbo zikorera ubuvugizi abafite ubumuga, avuga ko n’abataragerwaho n’iyi gahunda uko ubushobozi buzagenda buboneka nabo izabageraho, agira ati “uko ubushobozi buzagenda buboneka n’abandi iyi gahunda izabageraho, ikindi kandi ni uko duteganya no kuzagura, tukagera no mu yindi mirenge igize aka karere, kandi bigenze neza twajya no mu zindi ntara, ariko tugafasha abafite ubumuga nabo bagatera imbere”.

Ni igikorwa Enock yakoze akinyuza mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa kalindwi, mu intara ya Nyangasi, ku itorero rya Shanga, ari naho Pasteur Kalinda Alex, uyobora iyi ntara, asaba abaturage kugira Umutima wo gufasha, kuko byaba bibabaje kuba waba ufite ubushobozi, ugasanga umuturanyi wawe araburara akabwirirwa, asaba n’abahawe aya matungo kuzayafata neza, kugira ngo azabagirire akamaro

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Maraba Jean Baptiste HAKUZIMANA, avuga ko igikorwa nk’iki kizunganira umurenge mu mibereho myiza y’abafite ubumuga, agasaba n’abandi baba bavuka mu duce runaka kujya basubira iyo bavuka, bakajya kugira uruhare mu iterambere ryaho, muri gahunda ya GARUKA USHIME.

Jean Baptiste agira ati “igikorwa nk’iki Enock ari gukora; kidufasha mu kuzamura imibereho y’abaturage, byumwihariko bariya bafite ubumuga, bigatuma bagira icyizere kuko hari ababazirikana, kandi natwe nk’ubuyobozi turabizeza ko tubari hafi, kandi nuwagira ikibazo cy’ubushobozi buke, tumwijeje ko yagana umurenge ukamufasha, turasaba n’abandi baba bavuka ahantu kujya bagaruka bakagira uruhare mu iterambere ryaho, muri gahunda ya GARUKA USHIME”

Gahunda yo koroza imiryango ifite abana bafite ubumuga mu murenge wa Maraba, yatangiriye ku bana 34 muri 74 babaruwe by’umwihariko ku bafite imyaka iri munsi ya cumi n’ibiri. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, agakomeza avuga ko ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa bakorera muri uyu murenge, n’abandi bazagerwaho muri iyi gahunda, ndetse n’ubundi bufasha bwatuma biteza imbere, na cyane ko ufite ubumuga mu gihe yitaweho akura neza kandi agatera imbere ndetse akanateza imbere igihugu muri rusange.

Ubusanzwe umuhanzi Enock, mu kazi ke ka buri muns, iyo ari mu bikorwa byo gufasha agendana n’umuryango we, aho aririmbana n’abana be kandi bakiri bato ndetse n’umugore we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up