Bugesera: Abahinzi barifuza ubwishingizi bw’ibihingwa

Insina z’i Nyamata zangijwe n’ibiza

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Bugesera, barifuza ko ubuyobozi bwabavuganira mu masosiyete atanga ubwishingizi, akabaha ubwishingizi bw’ibihingwa ku buryo buhendutse.

Ibi bamwe mu bahinzi babitangaje nyuma yo kubona ko imihindagurikire y’ibihe yatumye ibihingwa bisigaye bikunze kwibasirwa n’ibiza, ugasanga abahinzi barahombye, urugero ni nk’abo mu mudugudu wa Sumbure Akagali ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, baherutse kwibasirwa n’umuyaga, bituma bimwe mu bihingwa byari mu mirima byangirika bikomeye, aho nk’igihingwa cy’urutoki cyahise kiba amateka.

Umuhinzi witwa Kayigi Jean Claude yari afite urutoki ruteye kuri hegitari eshatu, hafi insina zose zari zarannye, izari zigiye kwana utaretse n’udutsina duto, zagiye hasi ku buryo bimuteye igihombo kigera ku mafaranga milliyoni eshanu yateganyaga gusaruramo muri aya mezi atatu ari imbere.

Uyu muhinzi yagize ati “nateganyaga kubonamo amafaranga milliyoni eshanu muri aya mezi atatu, none ubu yose ndayahombye kubera umuyaga.”

Si uyu muhinzi gusa uvuga ko bahombye kuko hari n’abandi bahinzi bagenzi be bavuga ko bahuye n’igihombo kubera uyu muyaga wabibasiye, aha hakaba ari ho bahera basaba ko ubuyobozi bwabavuganira mu masosiyete atanga ubwishingizi(Insurance Companies), akaborohereza kubona ubwishingizi bw’ibihingwa ku buryo buhendutse.

Niyonzima Jean Bosco nawe wangiririjwe urutoki rwari kuri hegitari agira ati “ubundi turamutse dufite ubwishingizi bw’ubuhinzi nta bihombo nk’ibi twagira, kuko badushumbusha, turasaba ko batuvuganira tukabasha kujya dushyira ibihingwa mu bwishingizi”.

Ubuhinzi bw’urutoki nabwo bukeneye ubwishingizi mu Karere ka Bugesera

Kayigi Jean Claude nawe yungamo agira ati “twumva mu bitangazamakuru bitandukanye ko hasigaye hariho ubwishingizi mu buhinzi, natwe rero batuvuganiye nk’abantu twinjiye mu buhinzi tukabona ubwishingizi mu buryo buhendutse, byatwongerera imbaraga mu buhinzi dukora”.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Bugesera Sijyenibo Jean Damascene, avuga ko kugeza ubu muri aka karere igihingwa leta iri gufashaho abahinzi mu kubunganira mu bwishingizi, ari umuceli gusa aho ibishyurira 60 ku ijana, umuhinzi nawe akitangira 40 ku ijana, agira ati “icyo turi gukora ni ubuvugizi(advocacy), kugira n’ibindi bihingwa nk’urutoki, imyumbati n’ibindi kugira ngo nabyo bizashyirwe muri gahunda y’ubwishingizi, kugira ngo abahinzi ntibagahombe mu gihe bahuye n’ibiza, ariko kandi turishimira byibura no kuba umuceli wo usigaye ufite ubwishingizi”.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko 90 ku ijana by’ibiribwa, bituruka mu buhinzi bw’imbere mu gihugu, iyi ari nayo mpamvu hatangiye gushyirwaho uburyo hajya habaho  ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi, aho mu kwezi kwa kane kw’uyu mwaka wa 2019 iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro, by’umwihariko mu buhinzi bw’umuceli n’ibigoli naho mu bworozi itangirira ku nka, ku buryo biteganijwe ko nyuma y’imyaka ibiri ubwishingizi bushobora gushyirwa no ku bindi bihingwa ndetse n’andi matungo, hakurikijwe uko mu byo buri kugeragerezwaho bizaba byagenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up