Bugesera: Abana b’inzererezi babangamiye abatuye mu Mujyi wa Nyamata

Umuyobozi w’Akarere ka BugeseraWungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Imanishimwe Yvette

Bamwe mu batuye umujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, bavuga ko babangamiwe n’abana bato birirwa bazerera muri uyu mujyi batoragura ibyuma.

Iyo ugeze mu mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera muri tumwe mu duce, usangamo abana bato baba bafite udufuka bagenda bashyiramo ibintu baba bari gutoragura mu mihanda ndetse n’ahandi biba byajugunywe.

Ubwo umunyamakuru w’ikinyamakuru impamba.com yahuraga na bamwe muri aba bana barimo n’ufite imyaka umunani y’amavuko, bamwe muri bo barirukantse bakeka ko ahamagara polisi ikabatwara, abasigaye bavuga ko baba baje gushaka imibereho ari nayo mpamvu ngo bavuye mu ishuli, aba bana abenshi muri bo bavuga ko baturuka mu Kagali ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, umwe muri bo w’imyaka umunani agira ati “nta bwo niga kuko imyenda yanjye yaracitse(ikabutura yaracitse, mbura imyeda njyana kwiga”.

Undi nawe ufite imyaka cumi n’umwe agira ati “tuba twaje gushaka imibereho, tugatoragura ibyuma bakaduha maganabiri(200frs), ubundi tukayashyira iwacu kugira ngo tubashe kurya”. Uyu ariko anongeraho ko kuba yarataye ishuli ari uko ngo yabuze amafaranga y’ishuli bitewe n’uko ababyeyi be ari abakene, “aho nigaga baduca amafaranga menshi, ibihumbi bibiri(2000frs)”.

Kuba aba bana birirwa bazerera mu mujyi wa Nyamata dore ko banahawe akazina k’akabyiniriro ka  “Bamarine”, abawutuye bavuga ko bibabangamiye kuko hari ubwo babiba, umwe mu baturage waganiriye n’ikinyamakuru impamba agira ati “bariya bana baraza basanga umwenda aho wanitse bakawandurura(bakawutwara), isahani cyangwa isafuriya ntibayisiga, ni yo mpamvu twifuza ko ubuyobozi bwabakura muri uyu mujyi bagasubizwa mu miryango yabo bakanasubizwa mu mashuli”.

Umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe uburezi, Gashumba Jacques, ubwo yari mu kiganiro na Radio Izuba ishami rya Bugesera, yavuze ko bakomeje gukura aba bana muri uyu mujyi kugira ngo basubizwe mu mashuli.

Yagize ati “dufatanije n’inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze, n’iz’umutekano dukomeje gukura bariya bana mu muhanda, kuko ntitwakwishimira kubona abana birirwa bazerera kandi cyane baza ku minsi y’isoko”.

Imibare itangwa na Komisiyo y’Igihugu y’Abana, igaragaza ko Akarere ka Bugesera kaza ku mwanya wa kane mu Rwanda, mu kugira umubare munini w’abana bari mu muhanda, nyuma y’uturere twa Gasabo, Nyarugenge na Huye, muri aba bana harimo abirirwa mu mihanda hanyuma nimugoroba bagataha aho baturuka, ariko hakaba n’abandi barara muri iyi mijyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up