Mwulire: Ubujura bw’amatungo buravuza ubuhuha, irondo ry’umwuga rirashyirwa mu majwi

Rwagasana Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire aganiriza abaturage

Abaturage batuye mu tugari twa Ntunga na Mwulire mu Karere ka Rwamagana barataka ubukene batewe n’ubujura bw’amatungo bumaze iminsi bubarembeje, bakibaza niba abakora irondo ry’umwuga batabiri inyuma.

Abaturage bavuga ko bahisemo kugurisha amatungo yabo yiganjemo ihene bitewe nuko bamaze iminsi bugarijwe no kwibwa amatungo arimo ihene n’inkoko .

Umwe baturage utuye mu Kagari ka Ntunga yemeza ko bugarijwe n’ubukene bwaturutse ku matungo yibwa kandi  bafite irondo ry’umwuga bahemba buri kwezi .

Uyu  muturage aragira ati “tumaze igihe twibwa amatungo kuko nta muturage urarana n’amatungo mu nzu twahisemo kuyubakira ibiraro byayo ariko abajura baduciye ku bworozi bitewe nuko korora bidusaba kutaryama ,abatabishoboye bahitamo kuyagurisha cyangwa kuyabaga bitewe nuko batwiba kandi dufite irondo ry’umwuga twishyura birashoboka ko nabo babigiramo uruhare kuko twibwa barara irondo niba ataribo batwiba dukeka ko batarirara kandi usanga imidugudu yose bataka kwibwa amatungo cyane cyane ihene ariko n’inkoko ziribwa”.

Abatuye mu mudugudu wa Kabacuzi bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubatabara ubujura bw’amatungo bugacika kuko bubatera ubukene kandi ubworozi bw’amatungo magufi aribwo bwabagobokaga igihe bagiye gutanga mutuweli ndetse no gukemura ibibazo mu miryango yabo.

Umuturage utuye mu mudugudu wa Kabacuzi arasasba ko ubuyobozi bukwiye gukemura ikibazo cy’ubujura  bw’amatungo,  ati “Kuba amatungo y’abaturage yibwa biraduhangayikije kuko byaduciye ku bworozi bw’ihene kandi zajyaga zidufasha cyane wororaga ihene yabyara ukagurisha iziy’ikomokaho ukishyura nka mituweli ndetse wagira ikibazo kigutunguye nabwo ugafata agatungo ukakagurisha ,washobora kugurisha ihene ukagurisha ukabona amafaranga y’ishuri cyangwa ukishyurira umwana amafaranga y’ishuri ariko kubera kwiba ihene twahisemo kureka kuzorora kuko ziribwa cyane”.

Uyu muturage arakomeza asaba ko bakubakirwa ibiraro rusange bazajya bororeramo ihene kugira ngo bizere umutekano w’amatungo yabo .

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mwulire buremeza ko bwahagurukiye ikibazo cy’ubujura bw’amatungo bufata ingamba zirimo no kudahemba abakora irondo ry’umwuga mu gihe bigaragara ko hari uwibwe batabanje kumwishyura nkuko byemezwa na Niyitanga Darius ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mwulire .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up