Senateri Bishagara yitabye Imana

Senateri Bishagara Kagoyire Therese yitabye Imana

Senateri Bishagara Kagoyire Therese wari uhagarariye Intara y’Uburengerazuba, yitabye Imana kuri uyu Mbere, aguye mu bitaro bya John Hopkins biri muri Baltimore mu Mujyi wa Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze iminsi yivuriza.

Inkuru y’urupfu rwa Senateri Bishagara yamenyekanye nyuma y’itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Sena, Hon Makuza Bernard.

Muri iri tangazo yasohoye mu izina ry’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Bernard Makuza, yavuze ko ibijyanye no kumusezeraho bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Bishagara atabarutse afite imyaka 67, kuko yavutse kuwa 25 Ukuboza 1952, akaba yari umusenateri uhagarariye Intara y’Uburengerazuba. Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ibinyabuzima (Molecular Biology Sciences).

Yayoboye itsinda ry’ubushakashatsi muri PNLS/CNLS HIV/AIDS Center mu 1995-1996, yabaye umuyobozi wa KHI (Kigali Health Institute muri 1996-2004); umwarimu udahoraho mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) mu 1999-2003.

Hagati ya 2008-2011 yabaye umuyobozi ku rwego rw’igihugu w’umuryango JHPIEGO /MCHIP ushamikiye kuri Johns Hopkins University (USAID), umujyanama mu bya tekiniki muri gahunda ya PSI mu 2005-2006.

Mu 2006 kandi yabaye umujyanama mu bya tekiniki muri Save the Children-UK, aba Perezida wa Profemmes Twese -Hamwe na COCAFEM /Great Lakes (2007-2011).

Yabaye mu nama y’ubutegetsi y’icyari ikigega gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze cyaje guhinduka Ikigo gishinzwe iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) mu 2007-2011. Yari umwe kandi mu bagize inama y’ubutegetsi ya ASSETIF (Association d’Execution des travaux d’interet public) mu 2008-2011.

Mu 2007-2011 yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yari umwe mu bashinze akaba no mu nama y’ubutegetsi ya FAWE Rwanda, kuva mu 1997. Kuva mu 2008-2011 kandi yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya White Ribbon Alliance igamije kurengera ubuzima bw’abagore n’abana nk’uko ikinyamakuru umuryango dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Kuva mu Ukwakira kugeza ubwo yitabaga Imana, Senateri Bishagara yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, aho yari umwe mu bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga,Ubutwererane n’Umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up