Rwamagana :Abafundi barishimira aho bageze mu myumvire n’imikorere

Inzu abafundi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bubakiye utishoboye i Rwamagana

Abafundi n’abatekenisiye bibumbuye mu ihuriro bise “UBTC EAST” mu Ntara y’Iburasirazuba mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye,  bavuze ko nabo bishimira intera bamaze kugeraho mu myumvire kuko kera bafatwaga nk’ababoneka mu tubare gusa, ariko ibyo byamaze guhinduka nabo ubu bafashe icyemezo cyo kwiteza imbere.

Ibi, babitangaje  nyuma yo gufasha umugore witwa Helena Nikuze utuye mu Kagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana bamugurira inzugi n’amadirishya  banabikinga ku nzu  yubakiwe n’abaturage ku bufatanye n’Umurenge wa Munyaga , Umwe mu bafundi ukorera mu Karere ka Rwamagana avuga ko bifuje kwishimira ibyiza bagezeho bafasha umuturage ukeneye gufashwa.

Uyu mufundi yagize ati “twebwe abafundi turishimira umwuga wacu uburyo udufasha kugira imibereho myiza ugereranyije n’imyaka yashize ,kuko urebye uko tubayeho navuga ko twibohoye bitewe nuko kera umufundi bamufataga nk’umuntu uciriritse wo gukora ayo kunywera gusa ndetse ugasanga ntacyo tugeraho hari na bamwe batashoboraga no kwigurira mutuweri wasangaga abenshi bubaka amazu ariko ugasanga bo bakodesha ariko kuva tugiye muri koperative byarahindutse ku buryo abari mu makoperative babashije kwiyubakira inzu babamo, igikorwa twajemo ku munsi nk’uyu tunizihiza kwibohora byaradushimishije cyane ,batubwiye ko bahisemo ko twafasha umwe mu baturage kandi tugasiga tuyikinze akayijyamo yishimira ko yibohoye gucumbika.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abafundi mu Ntara y’Iburasirazuba  (UBTC EAST)  Ndayambaje Janvier yavuze ko abafundi ko bishimira ko bibohoye bahindura imikorere n’imyumvire bakaba baranifuje gufasha umuturage bamufasha kuba heza .

Helena Nikuze utuye mu Kagari ka Nkungu yishimiye inzu abafundi ba Rwamagana bamwubakiye

Ndayambaje yagize ati  “twebwe abafundi turishimira aho tugeze twiyubaka ,mu bihe byahise washakaga umufundi ukaba wamubariza ku kabari kuko gutera imbere ntibyari byoroshye bitewe n’imyumvire yari mu bafundi ariko turishimira ko yahindutse cyane ,uyu munsi twaje gufasha uyu mubyeyi kuko inzu ye nta nzugi n’amadirishya byagiraga ,mwabonye ko twayikinze dukoreshaeje inzugi n’amadirishya kandi bihenze bitewe nuko twashakaga kumufasha kwizihiza kwibohora ari mu nzu yari yarabuze uko ayibamo idakinze”.

Nikuze Herene yishimiye kwizihiza umunsi wo kwibohora yujuriwe inzu nshya ,mu marangamutima yaragaje ko yari amaze imyaka 15 atagira inzu yo kubamo asembera mu baturanyi, yagize ati “ ndishimimye cyane kandi ndashimira abantekerejeho bakanyubakira,uyu munsi ndishimye kuko mfite umunezero mu mutima wanjye nari maze imyaka 15 mu nzu z’abaturanyi bacumbikiraga ntashobora no kubona amafaranga yo gukodesha ,uyu munsi ndanezerewe cyane kuko iyo ubuyobozi n’abagiraneza batantekerezaho ngo bantabare ntabwo mba nishimye uko mubireba ,ubwo nabonaga imodoka izanye ziriya nzugi ntabwo byangoye kwemera ko bagiye kuzishyira ku nzu yanjye kuko ari inzugi ubundi nabonaga ku mazu y’abafite ubushobozi  ariko bamaze kuzishyiraho ku nzu yanjye  ubu ngiye kuyitaha nezerewe kandi ubu ndibohoye nk’abandi banyarwanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga Mukashyaka Chantal yavuze ko bishimiye kuba Nikuze Herene abonye inzu ye akaba yizihije umunsi mukuru wo kubora atagicumbitse

aragira ati “turishimira ko Herene yizihije kwibohora abohotse ku mutima kuko abafundi badufashije bakamukingira inzu kandi inzugi n’amadirishya byose aribo babimuguriye ,iriya nzu yubatswe ku bafatanye bw’umurenge  n’abaturage bakoze bamuhaye umuganda natwe tukamuha amabati 20,abafundi nabo badufashije byatumye yizihiza kwibohora ari mu nzu ye kandi ntayo yagiraga ,amashyarazi nayo tuzayamuha muri gahunda isanzwe yo kugeza amashyarazi ku baturage”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up