Umwuka mubi mu idini ry’aba de Dieu (EDNTR), muri ba Bishop harimo n’uvugwaho ivangura

Bishop Charles Twagirimana uhanganye na Bishop Nyirinkindi Ephraim Thomas mu Itorero ry’aba de Dieu

Mu idini rya “Église de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda” (EDNTR) (rizwi ku izina ry’aba de Dieu) haravugwamo amakimbirane ashingiye mu kurwanira umwanya w’ubuvugizi bw’iri dini, ibi bikiyongeraho n’ivanguramoko.

Aya makimbirane ari hagati ya Bishop Nyirinkindi Ephraim Thomas na Bishop Charles Twagirimana aho bashinjanya  kunyereza imitungo y’iri dini n’ivangura.

Amakuru agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko amakimbirane avugwa muri aba bayobozi yamaze kubarenga agera no mu ntama (abakristu) bayobora.

Ikinyamakuru impamba.com mu kumenya iby’aya makimbirane  cyasanze Bishop Nyirinkindi Ephraim Thomas mu biro bya EDNTR mu Gatenga muri Kicukiro mu gihe byavugwaga ko yamaze kwirukanwa ku mwanya w’ubuvugizi ndetse n’icyicaro kikimurirwa i Gahogo muri Muhanga, avuga ko nta wigeze amwirukana.

Bishop Nyirinkindi Ephraim mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize, ati”nta wanyirukanye ntanuwansimbuye murabona ko ndi mu biro by’Itorero rero ndi Umuvugizi wa EDNTR mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko kuva 15/02/1992 kugeza uyu munsi kandi njye sindi umuntu wakwirukanwa n’abantu batazwi batari n’Abanyetorero ryacu rya EDNTR dore ko bananditse kuya 05/02/2017 bitandukanya na Bishop Twagirimana Charles  nirukanye kera kubera kwiyitirira ko ari Bishop uyobora EDNTR, gutatira inshingano za gipasiteri, no kurishora mu manza,kandi naje gusanga ataranize Tewolijiya (Theologie) isabwa na Leta yewe n’ikiburamwaka ntacyo yize nyuma nkaba ntazi uko bongeye kwihuza  bakigabanya ubuyobozi bw’itorero EDNTR ibintu ntumva ntanemera, ikindi ntawufite ububasha bwo kwimura icyicaro”.

Bishop Nyirinkindi Euphraim bivugwa ko yirukanwe

Ikinyamakuru impamba.com cyabajije Nyirinkindi ibindi yaba apfa na Twagirimana asubiza  ati” simwemera we nabo bafatanyije kuko si abakristo bacu, bananshinjije kuba Igipinga mu inzego za Politike muri CNLG  nyakwigendera Honorable Mucyo akiri Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo kandi ntaricyo,ikindi akoresha kashe yanjye, yandeze i Nyamasheke afata aba Pasiteri babiri ngo banshinje muri RIB ko nabujije abahutu kumujya inyuma, Parike nayo yantumijeho ngo njye kwisobanura amacakubiri”.

Nyuma yo kumva ibitekerezo bya Nyirinkindi, ikinyamakuru impamba.com cyegereye na Bishop Twagirimana Charles nawe agira icyo atangaza ku bimuvugwaho ati” ndi Umuvugizi wa EDNTR (Église de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda)  itorero rigizwe n’abakristo 176.458 mu igihugu hose, guhera 2016 kuko mfite na Kashe y’Itorero, ni njyewe ngena gahunda zose zaryo cyane izivuga umurimo mwiza wigisha ijambo ry’Imana, ubu,tukaba twarongeye kuvugurura amategeko y’umuryango, EDNTR tuyahuza n’itegeko rishya ry’urwego rw’Imiyoborere (RGB) kandi sinakubise “Coûp d’Eglise” (Guhirika ubuyobozi bw’Idini) nk’uko bivugwa kuko natowe n’inama rusange imaze kubona ko uwari Umuvugizi yakoze ibyaha byo kugurisha ibibanza by’itorero, guhutaza abanyetorero gukoresha umutungo w’Itorero  ku nyungu ze bwite, kubiba amacakubiri kandi hashingiwe no kumabwiriza agenga Umuryango wacu”.

Ikinyamakuru impamba.com cyamubajije ibimuvugwaho ko yirukanywe ku impamvu zo kwiyita umuvugizi, guhoza itorero mu manza n’ibindi birimo no kutiga Tewologiya n’andi mashuri, yasobanuye ko nta kibazo afitanye na EDNTR ko ababivuga ari abamurwanya.

Naho ku bijyanye no kuba atarize, yasubije ati” mfite impamyabushobozi ya Tewolojiya y’icyiro cya kabiri cya kaminuza muri Victory International”.

Mu nyandiko nyinshi impamba.com ifitiye kopi umunyamakuru yashatse kumenya igikurura uyu mwuka mubi umaze igihe hagati ya Bishop Charles Twagirimana na Bishop Nyirinkindi Ephraim Thomas maze Bishop Charles agira ati” Nyirinkindi yanyereje imitungo itandukanye irimo n’umushinga wa compassion nkuko ngenzuzi yabigaragaje kandi abiba amacakubiri ashingiye ku ivangura ry’amoko kandi ko mu  ibaruwa ye yo kunyirukana ntayemeye  mu kwezi kwa 4 musubiza ko ntabubasha abifitiye  mu kwa karindwi k’uwo mwaka nsohoka mu igazeti ya Leta nka Pastor Regional”.

Imyifatire itandukanye ya Bishop Nyirinkinkindi Ephraim Thomas yakomeje gushimangirwa n’abo bakoranye nka  Théophile Hakizimana umwe mu abashumba bo muri iri dini uyoboye Rejiyo y’ Iburengerazuba wagize, ati” Bishop Nyirinkinkindi Ephraim Thomas, yatubibyemo  amacakubiri yumvisha abantu ko tutagomba kuyoborwa n’abatutsi bavuye hanze (Uganda), yagurishije insengero n’ibibanza by’itorero akabikora afatanyije n’uwitwa Papias Ntawuziyaremye”.

Mukabusine Espérance uba mu kanama nkemurampaka ko muri iri itorero  i Nyamasheke ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru impamba.com yunzemo agira ati” Bishop Nyirinkinkindi Ephraim Thomas twaramusimbuje kuko ntacyo yamariye itorero muri manda ze zose ahubwo yagendaga agurisha insengero, akanyereza imitungo y’itorero we n’agatsiko bafatanyije kandi aranashaje”.

Uyu mwuka mubi uvugwa muri aba bakozi b’Imana bo mu Itorero rya  “EDNTR” rizwi ku izina ry’aba de Dieu ikinyamakuru impamba kizakomeza kubagezaho iherezo ryawo.

Inyandiko zagiye ahagaragara kubera aya makimbirane

Bamwe mu bafatanyije na Nyirinkindi barahagaritswe

 

Bishop Charles Twagirimana ntiyemeranya n’abavuga ko atageze mu ishuri

Bishop Charles Twagirimana

9 Comments

  • theogene

    Rwose Past Nyirinkindi nareke kuvangira Bishop charles akomeze ayobore itorero.kuko nyirinkindi arashaje nta terambere tumutezeho pe nkatwe turi ikigali

  • placide Inyamasheke
    uyu musaza nyirinkindi ntacyo yatuore Itorermariye mwitorero ryaba de Dieu doreko anavuka hano ahubwo yagiye agurisha insengero twubatse nibibanza byitorero ndetse aza no kutubibamo amacakubiri yamoko turamwirukana nareke Bishop Karoli ayobore itorero kuko twamutoye tumushaka kandi arashoboye.

  • Comment Bishop Nyirinkindi ni umuntu udateze guteza EDNTR Imbere umuntu umaze imyaka ingana kuriya ariko representation legal igafungwa kubera kubura ubuziranenge, ahubwo agafata imitungo yi torero akayirya.
    1.Urugero ntanga: urusengero rwagurishijwe mu karere ka Rusizi mu murenge wa Muganza
    2. Ikibanza cyagurishijwe mu murenge wa Gitambi, akarere ka Rusizi.
    3. Amafranga miliyoni cumi n’enye yagombaga guteza imbere abagore bo mu itorero mu turere twa RUSIZI, . NA NYAMASHEKE,
    4.Ikigo cy’amashuri( G. S Mwegera) mu murenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi Yari ashatse kukigurisha. Noneho Bishop Charles TWAGIRIMANA aho abimenyeye arakigaruza nguwo umuyobozi dukeneye

  • Nbo

    Hhhhhh ahubwo hashyirweho undi utarihagati yabo bombi kuko na Charles nawe ntiyaciye munzira nyayo kand nuriya musaz biragaragara ko ashaje ntaterambere atezweho natange inshingano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up