Impamvu FERWAHAND yabaye umunyamuryango wemewe w’Ishyirahamwe mpuzamahanga rya Handball

Icyemezo FERWAHAND yahawe

Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryabaye umunyamuryango wemewe w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Handball (IHF).

Icyangombwa (certificate) cy’uko FERWAHAND yabaye umunyamuryango w’Ishyirahamwe Mpuzamaganga rya Handball cyashyizweho umukono na Dr Hassan Moustafa Perezida wa IHF kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2019.

Utabarutse Théogène Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko impamvu u Rwanda rwahawe icyo cyangombwa ari ibikorwa byiza u Rwanda rwakoze birimo kwitabira inama mpuzamahanga no kwitabira amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Handball (IHF).

Utabarutse avuga ko ibindi byashingiweho mu guha FERWAHAND icyangombwa ari ugutanga umusanzu w’umunyamuryango, gukoresha inteko rusange (assemblée générale) z’ishyirahamwe (Fédération) buri mwaka, gatanga raporo, gutegura ibikorwa bijyanye n’iterambere muri Handball nko gushaka impano z’abakinnyi bigatangirwa raporo ijyanye n’amashusho.

Ibindi ni ukwakira imikino mpuzamahanga no kwerekana ubushake mu iterambere.

Utabarutse uyobora FERWAHAND yambika umukinnyi wa Nigeria umudali mu kino y’aka Karere yabereye mu Rwanda

Perezida wa FERWAHAND yemeza ko gutoranywa ari uko u Rwanda rwakorewe isuzuma impande zose kuko hari n’abatemererwa kuba abanyamuryango kuko hari ibyo bataba bujuje.

FERWAHAND na none yerekanye n’inyubako y’imikino (Kigali Arena) nshya yuzuye mu Rwanda ku buryo u Rwanda ruzajya rwakira imikino yo mu Karere kandi ikazanasurwa n’ubuyobozi bwa Handball muri Afurika (CAHB) na IHF kugira ngo ishyirwe mu rwego rwa mbere rwakirirwaho imikino ya Handball.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up