Niyonkuru yongeye gukora andi mateka mu marushanwa mpuzamahanga ya Tennis yabereye mu Rwanda

Niyonkuru Aisha wabaye uwa mbere

Niyonkuru Aisha wo mu Burundi yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa mpuzamahanga rya Tennis ku batarengeje imyaka 18 ryasorejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2019.

Aya marushanwa yitabiriwe n’ibihugu bisaga 20 yari amaze iminsi abera muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga, icyiciro cya mbere cyasojwe tariki ya 22 Kamena 2019, icya kabiri cyiswe “1st  Rwanda Interntional Junior open Champions” gitangira ku wa Mbere tariki ya 24 Kamena gisozwa tariki ya  29 Kamena 2019 ku bakina ari umwe kuri umwe (simple) mu gihe abakina ari babiri (double) basoje ku wa Gatanu.

Abakinnyi bitwaye neza muri rusange

Mu bakina ari umwe kuri umwe mu bahungu ku mwanya wa mbere haje Rivet Maxence wo mu Bufaransa nyuma yo gutsinda Mann Omer wo muri Isiraheli ku manota  6/2 na 6 kuri 4.

Mu bakobwa Aisha Niyonkuru  wo mu Burundi ni we waje ku mwanya wa mbere amaze gutsinda  Valitova  Arina wo mu Burusiya kuri  2-1.

Niyonkuru nyuma yo gutsinda yavuze ko ari ubwa mbere yari abaye uwa mbere mu irushanwa mpuzamahanga mu Rwanda, akomeza avuga ko kuba mu cyiciro cya mbere yaratsinze aya murushanwa no mu cya kabiri yagombaga guharanira gushimangira umwanya we wa mbere.

Karenzi Theoneste, Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda yavuze ko ibyo yishimira ari uko iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bigera muri 20, ikindi ryitabirwa n’abakinnyi barenga 70 mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, ikindi yishimira ari uko abantu batangiye kwitabira umukino wa Tennis ari benshi.

Perezida wa Federation yishimira ko irushanwa ryarangiye nta kibazo kibayemo. Yavuze ko abakinnyi hari isomo bakuyemo nk’ubuyobozi byaberetse ko bagomba kujya bafashwa gutegurwa mbere y’igihe.

Abakinnyi bitwaye neza muri iyi mikino bibahesha amanota mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Tennis (ITF).

Abageze ku mukino wa nyuma mu bahungu
Karenzi Theonest uyobora Federation ya Tennis mu Rwanda yashimiye abakinnyi n’abagize uruhare kugira ngo igende neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up