Tennis: Abakinnyi baserukiye u Rwanda bageze muri Congo Brazzaville

Abakinnyi baserikiye u Rwanda mu mikino ya Tennis muri Congo Brazzaville babanje guhabwa impanuro

Abakinnyi bane baserukiye u Rwanda mu mikino ya Tennis bita “Davis Cup” bageze muri Congo Brazzaville Amahoro.

Amakuru aturuka muri Congo Brazzaville avuga ko mu bihugu byitabiriye iyi mikino u Rwanda ruri mu itsinda rya B, aho ruri kumwe na Botswana, Uganda na Congo yakiriye iyi mikino yo ku rwego rwa Afurika. Mu itsinda rya A harimo: Cameroun, Ghana na Gabon.

Imikino ya “Davis Cup” iratangira kuri uyu wa Gatatu yatiki ya 26 Kamena 2019 kugera tariki ya 28 Kamena 2019.

Abakinnyi baserukiye u Rwanda ni: Habiyambere Ernest, Havugimana Olivier,Uwizeyimana Mathieu na Niyigena Etienne na ho umutoza wajyanye nabo ni Rutikanga Sylvain.

Mbere y’uko aba bakinnyi burira indege, Amb.Karenzi Théoneste Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda yabanje kubagira inama, ababwira ko bagiye kuzana intsinzi atari ukwitabira gusa.

Berekanye ko bishimiye imikino bitabiriye
Karenzi Theonest uyobora Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up