Sina Gerard arasobanura impamvu yashinze ikipe ya “Athletisme”

Ikipe ya Sina Gerard mu gihe gito imaze ishinzwe imaze kuzana imidali igera muri 7

Rwiyemezamirimo Sina Gerard, aravuga ko impamvu yagize igitekerezo cyo gushyiraho ikipe y’imikino ngororamubiri “Athletisme” ari ukugira ngo umusozi wa Tare ubarizwaho ibikorwa bye bitandukanye ubyazwe umusaruro.

Mu kiganiro Sina Gerard yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “siporo niyo dukesha imiyoborere myiza dufite mu gihugu cyacu”.

Sina yakomeje avuga ko barebye umusozi wa Tare nawo basanga  ushobora gufasha urubyiruko ari nayo mpamvu yashinze ikipe y’imikino ngororamubiri (Sina Gerard Athletics Club).  Avuga ko abakozi be, abiga muri Fondation Sina Gerard yatekereje kubashyiriraho ikipe yabo kugira ngo babyaze umusaruro impano yabo ibagirire akamaro, igihugu n’imiryango yabo.

Avuga ko intego y’ibyo akora ari uguharanira guteza imbere ibyubaka umuntu ati “mu byubaka umuntu byumwihariko mbifitiye ishyari n’ishyaka , kugenda nagura kugira ngo Umunyarwanda agire ubuzima bwiza”.

Ikipe ya Sina Gerard Athletics Club mu gihe cy’umwaka, imaze kwegukana imidali igera muri 7, bamwe mu bazamaze guhesha iyi kipe imidali ni Felix uteganya kujya mu Bufaransa muri Nyakanga na Patient.

Usibye ikipe y’imikino ngororamubiri afite n’ikipe y’umupira w’amaguru.

Amafoto

Dukeshimana Patient ukunze kuza mu myanya ya mbere mu kwiruka metero 100 na 200
Bagina Timothe umutoza wa Sina Gerard Athletics Club
Felix Uwimana umukinnyi wa Sina Gerard nyuma yo kuba uwa kabiri muri 20KM de Bugesera
Sina mbere yo gutangiza ikipe yahaye abayobozi ibikombe harimo na Bugingo wahoze ari Diregiteri wa siporo
Sina ashyikiriza igikombe Meya wa Rulindo
Rwiyemezamirimo Sina Gerard mu kiganiro n’abanyamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up