Tennis: Karenzi aremeza ko hari isomo bakuye muri “2nd Kigali Junior International Open”

Karenzi n’umukinnyi witwaye neza

Karenzi Théoneste, Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, aravuga ko amarushanwa y’abatarengeje imyaka 18 yiswe “2nd Kigali Junior International Open” nubwo nta mukinnyi w’Umunyarwanda wageze ku mukino wa nyuma, ariko hari isomo bakuyemo.

Iryo somo avuga ko ari iry’uko bagiye kuzajya bategura amarushanwa menshi ndetse no gukaza imyitozo kugira ngo ubutaha u Rwanda rujye rugira abakinnyi bitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.

Karenzi yavuze ko icyo yishimira mu marushanwa ya “2nd Kigali Junior International Open” yasojwe mu cyiciro cya mbere, ari uko yitabiriwe n’abakinnyi benshi bagera muri 70 baturuka mu bihugu 20, ikindi ari uko Abanyarwanda batangiye gukunda umukino wa Tennis kuko baza kureba aho amarushanwa abera, ikindi ni uko ibyo bateguye byose byagenze neza.

Ibi, bikiyongeraho kuba hari umukinnyi w’Umunyarwanda Karenzi Bertin watsinze Thio Tshivhase wo muri Afurika y’Epfo ku manota 6 kuri 0 na 6 ku 0.

Iyi mikino yabereye mu kigo cya Cercle Sportif de Kigali (CSK) mu Rugunga, icyiciro cya mbere cyasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2019, icya kabiri kiratangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 kugeza 28 2019,  hakaba hari abakinnyi bashobora kongera kuyitabira mu rwego rwo gukomeza gushaka amanota yemewe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Tenniss (ITF).

Mu cyiciro cya mbere mu bakobwa bakina ari umwe kuri umwe (simple)  Niyonkuru Aisha wo mu Burundi niwe waje ku mwanya wa mbere atsinze Sofiya Lebedeva ku manota 6 kuri 0 na 6 ku 0. Mu bahungu Ally Shoker wo mu Misiri yatsinze Maxene Rivet wo mu Bufaransa ku manota 6 kuri 1 na 7 kuri 5.

Andi mafoto

Karenzi Bertin umukinnyi watsinze umukino umwe
Abakinnyi bitwaye neza bambitswe imidali
Valens Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Tennis yambika umukinnyi umudali
Abakinnyi babaye aba mbere muri Simple

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up