Nyagatare: Abahoze mu mwuga w’uburaya barasaba abakiwurimo kuwureka

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare

Bamwe mu bavuye mu mwuga w’uburaya mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba barashishikariza abakiburimo kubureka kuko ntakiza usanga muri uwo mwuga.

Aba bavuye mu buraya bakaba baribumbiye mu ishyirahamwe ryitwa “Indangamirwa”, aho bakomeje gushishikariza abakiri muri uwo mwuga kubireka.

Mu baganiriye n’ikinyamakuru impamba.com ariko banze ko amazina yabo atangazwa bavuze  ko umwuga w’uburaya nta gaciro ufite uretse kwangiza ubuzima kuko hari nabo byaviriyemo kwandura icyorezo cya SIDA.

Umwe yagize ati “ nakoze uburaya imyaka igera ku icumi, muri icyo gihe icyo nakuyemo nanduye agakoko gatera SIDA, ikindi nagiye nkubitwa n’abantu  batandukanye, nk’icirwa n’imbeho ku muhanda. Muri iyo myaka yose nta kintu kizima nakuyemo akaba ariyo mpamvu nshishikariza abakibirimo kubireka”.

Undi nawe avuga ko yagiye mu kazi k’uburaya abitewe n’imibereho mibi yari arimo, ariko ko yagize amahirwe abuvamo nyuma yo gusanga ataranduye agakoko gatera Sida none kuri ubu akaba abana n’umugabo.

Yagize ati “ ubundi hano muri Nyagatare abakiriya b’indaya bitwa “Abarimu” naho amafaranga baduha akitwa “ school Fees”, ibi twabikoze kugira ngo twe tube tubiziranyeho ntihagire umuntu wundi utabizi ubimenya. Ndashishikariza abana bakiri bato barimo kwishora muri uyu mwuga kubireka kuko n’amafaranga ukoreye utamenya aho aciye kuko ahita ayoyoka”.

Mpigirumuhirwa Elvis n’umuganga wo kubitaro bikuru bya Nyagatare, aravuga ko abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida muri ako karere bageze kuri 0,95%.

Ati “ bose tugerageza kubegera tubahumuriza ndetse tubashishikariza gufata imiti igabanya ubukana, muri abo bakaba bari mubyiciro bitandukanye kuko harimo abana, abangavu ndetse n’abakuze”.

Yemeza ko hashyizweho ingamba zo gukumira ubwandu bushya ndetse abaturage bakaba barimo kugenda basobanukirwa izo ngamba.

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko hari igihe higeze kuba abafite ubwandu benshi bo mu mirenge ya Karangazi na Matimba ariko kuri ubu nta bwandu bwinshi buhari bitewe n’ubukangurambaga bwakozwe akanavuga ko binaterwa no kuba begereye Uganda na Tanzaniya.

Mushabe  yagize “Zimwe muri izo harimo gupima abagore batwite n’abagabo babo, kwigisha abanduye n’abatarandura uburyo bagomba kwitwara ndetse no gusanga abaturage mungo zabo bagapimwa virusi itera Sida”.

Mu Karere  ka Nyagatare buri Murenge ufite ishyirahamwe “Indangamirwa” ryahozemo abakoraga umwuga w’uburaya. Umurenge wa Matimba na Karangazi niyo iza ku isonga mu kugira abanduye virusi itera SIDA, gusa ngo biri kugenda bigabanuka kuko nta bwandu bushya buhagaragara kuko abenshi ari abanduye icyorezo cya Sida mu myaka ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up