Umunsi Mpuzamahanga wo gutanga amaraso uzizihirizwa mu Rwanda

Dr Chondo na Dr Gatare mu kiganiro n’abanyamakuru basobanura iby’umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso

U Rwanda ni cyo gihugu cyatoranyijwe kugira ngo ruzakire umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso ugomba kwizihizwa tariki ya 14 Kamena 2019 muri Kigali Convention Center.

Dr Gatare Swaibu ukuriye ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutanga amaraso  gikorera mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko muri uyu mwaka Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) wahisemo ko Umunsi Mpuzamahanga ubera mu Rwanda kubera impamvu zitandukanye zirimo: Uko u Rwanda rufata amaraso, uko abikwa n’uko apimwa.

Ibi bikiyongeraho ukuntu Abanyarwanda bitabira gutanga amaraso ku bwinshi kandi ku buntu.

Dr Gatare yakomeje avuga ko ibitaro bitanga amaraso mu Rwanda ari 64, muri ibyo ibigera muri 25 bikoresha Drones mu gutanga amaraso.

Dr Condo Jeanine, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2019, yavuze ko u Rwanda ruri ku rwego rushimishije mu kwitabira gutanga amaraso ku buntu. Condo yavuze ko tariki ya 14 Kamena bazashimira abantu batanga amaraso.

Umunsi Mpuzamahanga wo gutanga amaraso muri 2018 wizihirijwe mu Bugereki, 2019 ni mu Rwanda naho muri 2020 ukazizihirizwa mu Butaliyani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up