APR HC yegukanye irushanwa ryo kwibuka, umutoza ashimira abasifuzi

APR HC mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gutwara igikombe

APR Handball Club niyo yegukanye irushanwa ryo kwibuka abakinnyi n’abakunzi ba Handball bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 nyuma yo gutsinda Polisi bihora bihanganye ku mukino wa nyuma ku bitego 35 kuri 29.

Iri rushanwa ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2019 mu bakobwa ryatwawe n’ikipe yo muri Tanzaniya ya gisirikare yitwa JKT yatsinze UR Rukara ku bitego 27 kuri 23.

Utabarutse Théogène Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) yabwiye abanyamakuru ko yishimiye uko iyi mikino yagenze, ashimira na none ko iyi mikino yahereye i Zaza aho abakinnyi benshi ba Handball biciwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bakobwa ikipe ya JKT niyo yegukanye igikombe

Utabarutse yakomeje avuga ko ubutaha gukina imikino ya Handball yo kwibuka izajya ijyana n’igikorwa cyo kuremera umuntu warokotse Jenoside mu mwaka wa 1994

Umuyobozi wa FERWAHAND yashimiye abaturage ba Kimisagara uburyo baza kureba imikino ya Handball.

Ubutumwa yatanze ni uko urubyiruko rugomba gukina rwiyubaka kuko ntacyo rutageraho.

Bagirisha Anaclet umutoza wa APR Handball Club yabwiye abanyamakuru ko yishimiye intsinzi kuko biteguye neza bihereye hasi. Yakomeje avuga ko ashimira umuzamu we wakosoye amakosa  yaherukaga gukora.

Bagirishya yashimiye FERWAHAND yahisemo kuzana abasifuzi b’abanyamahanga babasifuriye neza.

Umutoza Bagirishya ni umwe mu bakunze kunenga imisifurire iyo bahuraga ku mukino wa nyuma na Polisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up